Amerika yatahuye ambassade yayo ya baringa muri Ghana
Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zitangaza ko mu mpeshyi ya 2016 zasenye ambasade ya baringa muri Ghana yari ihamaze imyaka 10.

Itangazo Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yashyize ahagaragara rivuga ko iyo ambasade yamaze imyaka 10 itanga ibyangombwa byose birimo n’impushya zo kujya muri icyo gihugu cy’igihangange mu by’ubutasi n’ikoranabuhanga.
Mu bindi byangombwa iyo ambasade ya Amerika ya baringa yakoreraga i Accra, yatanganga harimo za dipolome n’impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, yo itangaza ko ubwo butekamutwe bwakorerwaga ku mugaragaro ariko bikaba byarafashe imyaka 10 ngo butahurwe.
RFI igira iti “Ni bumwe mu butekamutwe burenze ubundi bwose bwabayeho muri ako gace ka Afurika.
Iyo ambasade ya baringa ya Amerika yari imaze imyaka 10 ahirengeye kandi nyamara yari ifite ibyangombwa byose biyigaragaza nka Ambasade ya nyayo.”
Kuri iyo ambasade hari hazamuyeho ibendera rya Amerika nk’uko biba bimeze ku zindi ambasade. Imbere mu biro hakabamo ifoto yemewe ya Barack Obama, Perezida wa USA, imanitse ku rukuta.
Muri iyo ambasade basanzemo Abanya-Turikiya n’Abanya-Ghana biyoberanyije bakiyita abakozi ba Amerika.
Abo ni bo batangaga viza n’ibindi byangombwa byose by’Amerika, bagakora gatatu mu cyumweru.
Muri iyo myaka 10 bagomba kuba barakuyemo akayabo k’amafaranga kuko ngo n’ibyangombwa babitangaga ku giciro gihanitse.
Buri cyangombwa bagitangiranga ku 6000 by’Amadorali ya Amerika (arenga miliyoni 4RWf) ku bakiliya b’Abanya-Ghana, Côte d’Ivoire na Togo.
RFI isoza inkuru yayo yibaza umubare wa viza zaba zaratanzwe muri iyo myaka icumi, abantu baba barinjiye muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko kubera iyo ambasade ya baringa.

Mu itangazo itangazo rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika, handitsemo ko ku bufatanye na Ghana, bashoboye kuburizamo pasiporo 150 zatanzwe muri ubwo butekamutwe.
Ikindi kandi abihishe inyuma y’iyo ambasade ya baringa bose ngo batawe muri yombi.
Iperereza rya Amerika kandi, nk’uko bigaragara muri iryo tangazo, ryatumye bashobora no kuvumbura Ambasade y’Ubuholandi muri Accra, nayo ya baringa.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ubundi se nta ambassade ya USA yabaga acra!!? uko nukutubeshya ahubwo ubwo bifitiye game barimo !! iyo ubona USA yirirwa ihiga isil kandi ariyo yayikoze birababaje!!
ubundi se nta ambassade ya USA yabaga acra!!? uko nukutubeshya ahubwo ubwo bifitiye game barimo !! iyo ubona USA yirirwa ihiga isil kandi ariyo yayikoze birababaje!!
Biteye ubwoba rwose kubona ambasade ya baringa imara imyaka 10 mugihugu gifite ubuyobozi butandukanye, ngewe ndabona Amerika ari ukwijijisha kuko muri Ghana hatuye kandi hakagendwa n’abanyamerika batari bacye ntibyumvikana muriyo myaka yose, hari ikibyihishe inyuma.