Amerika yasabye Papa Leo XIV kwitondera imvugo ze
Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, yihanangirije Papa Leo XIV amusaba “kwitonda cyane” igihe atanga ibitekerezo ku bijyanye na tewolojiya, nyuma y’uko uyu mupapa anenze politiki mpuzamahanga ya Amerika, by’umwihariko ku bijyanye n’intambara.
Vance, usanzwe ari Umugatolika, yavuze ko Papa Leo XIV yibeshya mu kuvuga ko Yezu “ataba ku ruhande rw’abakoresha inkota cyangwa abatera ibisasu,” agaragaza ko hari ibihe amateka yagaragaje ko ibikorwa bya gisirikare bishobora kuba bifite ishingiro.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama bise “Turning Point USA” (Guhindura icyerekezo) yabereye i Athens muri Georgia, Vance yagize ati “Ese Imana ntiyari ku ruhande rw’Abanyamerika babohoye u Bufaransa mu maboko y’Abanazi? Ese ntiyari ku ruhande rw’abarokoye imfungwa zo mu nkambi za Holocaust (Jenoside yakorewe Abayahudi)?” Akomeza avuga ko kuri we igisubizo ari “yego.”
Uyu muyobozi yavuze ko n’ubwo yubaha uruhare rwa Papa mu gutanga ibitekerezo ku bibazo nk’inda zitateganyijwe, abimukira ndetse n’intambara, hari aho batandukaniye mu bitekerezo.
Ati “Nk’uko ari ingenzi ko Visi Perezida wa Amerika yitonda mu magambo atanga ku politiki rusange, ni na ko bikwiye ko umupapa yitonda mu byo avuga ku bijyanye na tewolojiya.”
Ibi byatangajwe mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Papa Leo XIV na Perezida wa Amerika, Donald Trump, aho bombi bamaze iminsi baterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.
Papa Leo XIV aherutse kunenga intambara iri kubera muri Iran, asaba amahoro ashingiye ku nyigisho z’Ivanjili. Mu gusubiza, Trump yamwise “umunyantege nke ku by’umutekano” ndetse avuga ko adafite ubushobozi mu bya politiki mpuzamahanga.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Papa Leo XIV yavuze ko adatewe ubwoba n’ubuyobozi bwa Trump, anemeza ko azakomeza gusaba amahoro ku isi.
Aya makimbirane yakuruye impaka mu Bakirisitu Gatolika muri Amerika, aho bamwe mu bayobozi b’Itorero bashyigikiye Papa Leo XIV, bagaragaza ko amagambo ya Trump atari akwiye.
Byongeye kandi, aya makimbirane aje mu gihe Trump yari aherutse gushyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya AI imugaragaza nka Yezu Kristu, ibintu byateje impaka zikomeye. Nyuma y’igitutu cy’abamunenga, yaje kuyisiba, avuga ko yari igamije kumugaragaza nk’umuganga uri kuvura umurwayi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|