Amerika yasabye Kenya gukemura ibibazo bijyanye n’uburenganzira bwa muntu
Leta zunze Ubumwe z’Amerika zasabye Guverinoma ya Perezida William Ruto wa Kenya kureka gukoresha ingufu z’umurengera ku baturage bigarambya ndetse no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Umunyamabanga wungirije muri Minisiteri y’Amerika ishinzwe ibibazo by’umutekano w’abaturage, demokarasi n’uburenganzira bwa muntu, Uzra Zeya yamaganye bikomeye ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu bikorwa n’ishyaka rya Kenya Kwanza riri ku butegetsi muri Kenya.
Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri arimo muri Kenya, Zeya yasabye Perezida William Ruto gukurikirana akamenya niba koko abapolisi bavugwaho kuba barahungabanyije uburenganzira bwa muntu mu gihe abaturage barimo bigaragambya, bafatiwe ibyemezo ndetse bahanwe uko bikwiye.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zirasaba Kenya, ibi mu gihe, kuri uyu wa Kane tariki 8 Kanama 2024, abigaragambya bakomezaga ibikorwa byabo mu kwamagana imikorere ya Guverinoma ya Ruto, imyigaragambyo yahawe izina rya ‘Maandamano ya nane nane’ (imyigaragambyo yo ku 8/8).
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasabye Guverinoma ya Perezida William Ruto, kureka gukoresha ingufu z’umurengera mu guhangana n’abaturage bigaragambya bamagana imikorere y’iyo guverinoma.
Mu butumwa bwe, Uzra Zeya yasabye ubutegetsi bwa Kenya Kwanza kuburanisha mu nkiko abapolisi bashinzwe umutekano bakoresheje uburyo bunyuranyije n’amategeko mu guhangana n’abigaragambya.
Zeya yagize ati, “Ndashishikariza Perezida Ruto kugira icyo akora ku bijyanye n’ibyo aherutse gusezeranya abaturage vuba aha, ko Guverinoma izakomeza gukora ibishoboka mu rwego rwo gukomeza ubutegetsi bugendera ku mategeko, gukaza ingamba zijyanye no kurwanya ibikorwa by’iterabwoba, ndetse no kugira Guverinoma ishobora kubazwa no gusobanura ibyo ikora”
Yakomeje agira ati, "Ntekereza ko igikomeye kiruta ibindi ari ugushyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije abaturage. Ah’ingenzi ho kwibanda ni ukugenzura za raporo z’ihohotera ryakozwe n’inzego z’umutekano mu gihe cy’imyigaragambyo, kuburanisha abarigizemo uruhare kandi no gukurikirana ko bahanwe”.
Perezida Ruto, avuga kuri iyo myigaragambyo ya ‘Nane Nane’ yasabye urubyiruko rwa Kenya, kureka gukora iyo myigaragambyo bateguye no kureka kwishora mu mvururu.
Perezida Ruto yashimangiye ko Igihugu gishyigikira amahoro kandi ko imyigaragambyo kuri Guverinoma ye atari ikintu cya ngombwa.
Bamwe mu rubyiruko rwa Kenya, bo ngo bakomeje gukaza ubukangurambaga bakorera ku mbuga nkoranyambaga, bwo gusaba bagenzi babo gukomeza kwigarambiriza ku bwinshi imiyoborere mibi ya Guverinoma ya Kenya.
Ohereza igitekerezo
|