Amerika yakuyeho ibihano yari yarafatiye u Burundi

Ku wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021, nibwo Leta zunze Ubumwe za Amerika zakuyeho ibahono zari zarafatiye u Burundi mu 2015, kubera imvururu zavutse nyuma y’amatora y’Umukuru w’igihugu yatsinzwe na Pierre Nkurunziza, uherutse kwitaba Imana.

Amerika yakuyeho ibihano yari yarafatiye u Burundi
Amerika yakuyeho ibihano yari yarafatiye u Burundi

Bivugwa ko icyo gihe abantu bagera ku gihumbi bapfuye abandi benshi bagakomereka. Muri izo mvururu zo mu 2015, Abanyapolitiki bakomeye mu Burundi ndetse n’abashinzwe umutekano muri icyo gihugu, bashinjwe kugira uruhare mu kubangamira uburenganzira bwa muntu.

Ku itariki 22 Ugushyingo 2015, Leta zunze Ubumwe za Amerika, zasohoye inyandiko ivuga ko u Burundi buri mu bihe bidasanzwe, ibyo byakurikiwe no gufatira imitungo y’abanyapolitiki bakuru byavugwaga ko bagize uruhare muri uko kubangamira uburenganzira bwa muntu.

Inyandiko yasinyweho na Perezida Biden wa Amerika, igira iti “Ihererekanya ry’ubutegetsi nyuma y’amatora yo mu 2020, ryagabanyije cyane imvururu, ubu rero nkaba nshyize iherezo ku bihe bidasanzwe byari byatangajwe, inyandiko yatangazaga iby’ibyo bihe bidasanzwe, nkaba nyitesheje agaciro”.

Amerika ikuyeho ibihano yari yarafatiye u Burundi, nyuma y’iminsi ibiri Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Burundi, Ms Melanie H. Higgins, ahuye na Perezida Evariste Ndayishimiye, bakaba barahuriye i Gitega.

Ubwo Perezida Ndayishimiye yafunguraga ku mugaragaro icyiswe ‘National Development Forum’ i Bujumbura ku wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021, yavuze ko umubano w’u Burundi na Amerika ugenda uba mwiza kurushaho.

Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi (EU) na wo wari wafatiye u Burundi ibihano mu 2015, nyuma y’uko LONI yari yatangaje ko u Burundi bubangimira uburenganzira bwa muntu.

Icyo gihe EU yahagaritse inkunga yahaga u Burundi, kandi muri icyo gihe ngo 50% by’ingengo y’imari y’u Burundi yashingiraga ku nkunga.

Kugeza ubu ibiganiro hagati ya EU na Leta y’u Burundi ku bijyanye no gukurirwaho ibihano ngo bigeze kure. Ni ibiganiro byatangiye nyuma y’uko Perezida mushya w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, agiye ku butegetsi muri Kamena 2020.

Perezida Ndayishimiye kandi ngo arakora ibyo ashoboye byose ngo agarure umubano mwiza hagati y’ibihugu bituranye n’u Burundi harimo u Rwanda n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka