Amerika yahagarikiye ibihano Iran mu gihe cy’Iminsi 60 mu gushyigikira amasezerano y’amahoro
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zahagaritse by’agateganyo ibihano zari zarafatiye Iran mu gihe cy’iminsi 60, nyuma y’ibiganiro bya mbere byabaye mu rwego rw’amasezerano y’amahoro akiri mu ntangiriro hagati y’impande zombi.
Iki cyemezo cyafashwe mu gihe impande zombi zikomeje gushaka uburyo bwo kugera ku masezerano arambye agamije kugabanya umwuka mubi wari umaze igihe hagati yazo.
Abahuza baturutse muri Qatar na Pakistan batangaje ko habayeho ubwumvikane ku ngengabihe y’iminsi 60 izakoreshwa mu kuganira ku masezerano ya nyuma.
Abayobozi batangaje kandi ko imirwano yari imaze igihe ibera muri Libani yagabanutse ku buryo bugaragara. Ibi biganiro byatumye hanashyirwaho uburyo bwo gufasha guhagarika amakimbirane hagati ya Israel n’umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran, hagamijwe kugarura ituze muri ako Karere.
Amerika yavuze ko guhagarika ibihano kuri Iran ari intambwe yo kubaka icyizere hagati y’impande zombi no gushyigikira ibiganiro bikomeje kujya imbere. Perezida Donald Trump yavuze ko Amerika izakomeza gukurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, yongeraho ko ishobora gufata izindi ngamba mu gihe Iran yaba itubahirije ibyo yemeye.
Abasesenguzi bavuga ko aya masezerano ashobora gutanga icyizere cyo kugabanya amakimbirane amaze igihe mu Burasirazuba bwo Hagati, nubwo hakiri byinshi bigomba kuganirwaho mbere y’uko impande zombi zagera ku masezerano ya burundu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|