Amerika yagaragaje ko u Burusiya bushaka kwiyomekaho ibindi bice bya Ukraine

Agendeye ku byatanzwe n’Urwego rw’iperereza rwa Amerika, Umuvugizi w’urwego rw’umutekano muri icyo gihugu (National Security Council), John Kirby, yavuze ko u Burusiya bwatangiye gukora ibintu bimwe na bimwe bigaragaza ko bushaka kwiyomekaho ibindi bice bya Ukraine.

Yavuze ko ibice bya Ukraine byamaze gufatwa n’u Burusiya bizakorwamo amatora ya kamarampaka (referendum), yo kwemeza niba byakomekwa ku Burusiya muri Nzeri uyu mwaka wa 2022.

Mu 2014, ni bwo u Burusiya bwiyometseho Crimea nyuma ya referendum, ngo ikaba yarafashwe muri rusange nk’inyuranyije n’amategeko (illegitimate).

Aganira n’abanyamakuru, Kirby yagize ati "Turashaka kubigaragariza abaturage ba Amerika. Ntawe byajijisha, President Vladimir Putin arimo arashaka gukoresha uburyo yakoresheje mu 2014”.

Uwo muvugizi yashinje u Burusiya kuba bwaratangiye gushyiraho abayobozi batemewe (illegitimate pro-Russian officials) mu bice bya Ukraine bwamaze gufatwa, hagamijwe kugira ngo bazafashe mu gutegura referendum yo kugira ngo ibyo bice bibe u Burusiya.

Crimea yometswe ku Burusiya mu 2014 nyuma ya referendum, yafashwe n’Umuryango mpuzamahanga nk’inyuranyije n’amategeko, icyo gihe abatoye ngo bahisemo ko yomekwa ku Burusiya.

Kirby yavuze ko "arimo ashyira ahagaragara imigambi y’u Burusiya" kugira ngo Isi imenye ko igice cyose cyazomekwa ku Burusiya, bizaba ari ibintu byateguwe mbere, ariko binyuranyije n’amategeko, kandi Amerika n’ibindi bihugu biyishyigikiye (US and its allies) izahita igira icyo ikora.

Kirby yavuze ko mu bice u Burusiya bushaka kwiyomekaho, harimo Kherson, Zaporizhzhia, Donetsk na Luhansk.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka