Amerika: Uwitwaje imbunda yishe abantu 10

Inzego z’umutekano, zirimo gushakisha umuntu utaramenyekana witwaje intwaro, winjiye aho aho abantu barimo bizihiriza umwaka mushya w’Abashinwa mu Mujyi wa California, yica abantu 10, abandi 10 barakomereka.

Icyo gikorwa cyabereye aho abo bantu bari bateraniye babyina bishimira umwaka mushya w’Abashinwa, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023, nk’uko byasobanuwe na Capitaine Andrew Meyer, Umuyobozi muri Polisi ya Los Angeles.

Yongeyeho ko uretse abo bari bamaze gupfa, n’abari bakomeretse bose bahise bajyanwa ku bitaro kuko ngo bari bameze nabi.

Ukekwaho kuba yarakoze ubwo bwicanyi, ngo yahise ahunga kandi ntiyahita aboneka. Polisi ntiyahise itangaza byinshi kuri uwo ukekwa, ntiyanavuze ubwoko bw’imbunda yakoresheje.

Iperereza rirakomeje ku makuru avuga ko hari ikindi gikorwa nk’icyo cyo kurasa abantu bari mu kabyiniro, cyaburijwemo mu Mujyi wa Alhambra (USA) nk’uko uwo muyobozi wa Polisi yakomeje abisobanura.

Ubwicanyi bwabereye mu Mujyi wa Monterey Park, utuwe n’abaturage 61,000 abenshi muri bo bakaba bafite inkomoko muri Aziya, ukaba uherereye mu bilometero bikeya uvuye i Los Angeles. Abantu benshi bari bateraniye aho mu rwego rwo kwizihiza umwaka mushya w’Abashinwa, umunsi wa kabiri w’ibyo birori wahise uburizwamo kubera ubwo bwicanyi bwabaye.

Capitaine Andrew Meyer, yatangaje ko iperereza ritaragaragaza niba ukekwaho ubwo bwicanyi yari azi neza abo yishe, cyangwa se ari urwango yari afitiye abantu bafite inkomoko muri Aziya gusa.

Yagize ati "Haracyari kare ku bijyanye n’iperereza, kuba hamenyekana niba ubwo bwicanyi bwaraturutse ku rwango cyangwa se niba atari byo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka