Amerika: Umwe mu mpanga z’abakobwa zifatanye yashatse umugabo mu ibanga
Muri Amerika, umwe mu mpanga zifatanye zizwi cyane nka Abby Hensel na Brittany Hensel, yashatse umugabo mu 2021, ariko amakuru akomeza kugirwa ibanga kugeza ubwo yashyizwe hanze vuba aha n’Ikinyamakuru cyo muri Amerika cyitwa Today.

Nubwo hari ibinyamakuru byanditse ko izo mpanga zaje kubona umugabo zishakana na we, kuko n’ubundi zifatanye zidashobora no gutandukana, ariko mu by’ukuri uwabonye urukundo rwe cyangwa se umugabo ni Abby Hensel, kuko ni we wasezeranye mu ibanga mu 2021 n’umuforomo witwa Josh Bowling, wahoze mu gisirikare cya Leta zunze Ubumwe z’Amerika.
Izo mpanga ubu zifite imyaka 34 y’amavuko, Abby na Brittany Hensel zavutse mu 1990, ariko zatangiye kumenyekana cyane mu 1996, ubwo bagaragaraye bwa mbere mu kiganiro cya ‘The Oprah Winfrey Show’ kinyura kuri Televiziyo aho muri Amerika. Nyuma baje no kugira uruga rwabo ‘TLC reality series’ aho bajyaga bavugira ubuzima bwabo.
Ikinyamakuru Today, cyatangaje ko izo mpanga zifatanye ari abarimu kandi bakaba batuye ahitwa Minnesota, aho zavukiye zikanahakurira.

Naho muri videwo yashyizwe na Daily Mail ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, igaragaza izo mpanga zigisha abana, zinavuga ku buzima bwazo, amagambo yanditswe kuri iyo videwo, agira ati “Impanga zifatanye Abby na Brittany zerekanye uko zigisha mu ishuri mu kiganiro kinyura kuri Televiziyo. Impanga imwe, Abby ubu yarashatse, kuko yasezeranye mu buryo bw’ibanga n’umuhungu bakundanaga wahoze mu gisirikare, Josh Bowling”.
Abby na Brittany ni impanga zifatanye, zikaba zisangiye ingingo zose zo guhera mu rukenyerero, mu gihe Abby ari we ugenzura imikorere y’ukuboko n’ukuguru by’i buryo, Brittany na we agenzura ukuboko n’ukuguru by’i bumoso.
Ababyeyi b’izo mpanga, Patty na Mike Hensel bafashe icyemezo cyo kwanga ko zibagwa ngo bazitandukanye, kuko abaganga bari bamaze kubabwira ko nta mahirwe menshi zaba zifite yo kubaho baramutse bazibaze.

Igisigaye ubu, ni ugutegereza gutwita no kubyara, kuko nk’uko nyina w’izo mpanga yigeze kubitangaza mu kiganiro n’itangazamakuru mu gihe bari bakiri abangavu, ngo ukurikije imiremerwe yabo gutwita no kubyara byashoboka.

Ohereza igitekerezo
|
Niko iby’Urukundo bimera.Hali abantu bakundana n’abantu batabona,abatumva,abagendera mu kagare,ibikuli,etc...Kimwe n’uko abazungu bakundana n’abirabura,etc...Niko imana yaturemye.Ikibazo nyamukuru nuko abantu aho gukundana hagati yabo,usanga barwana,bicana,bikubira iby’isi,bikunda,basambana,babeshyana,etc...Ibyo ntabizaba mu isi nshya dutegereje izaba paradizo dusoma muli Petero wa kabili,igice cya 3,umurongo wa 13.Kubera ko abakora ibyo izabakura mu isi ku munsi wa nyuma wegereje cyane.Haranira kuzaba muli iyo si,wirinda gukora ibyo imana itubuza.Nibwo uzabaho iteka muli iyo paradis.