Amerika: Umusore w’imyaka 19 akurikiranyweho gushaka kwica Perezida Biden

Polisi yo muri Amerika yafashe umusore w’imyaka 19 y’amavuko uturuka muri Leta ya Missouri, nyuma y’uko atwaye ikamyo akagonga ibyuma bishyurwaho mu rwego rw’umutekano ‘security barriers’ imbere y’ibiro bya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ibyo uwo musore yabikoze mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, ubu akaba akurikiranyweho ibyaha byo gushaka kwica cyangwa gushimuta Perezida wa Amerika, nk’uko byatangajwe na Polisi y’aho muri Amerika.

Polisi kandi yatangaje ko uwo ukekwaho kuba yari agiye kwica Perezida wa Amerika, ari Umusore witwa Sai Varshith Kandula w’imyaka 19, uturuka ahitwa Chesterfield muri Leta ya Missouri, akaba akurikiranyweho ibyaha birimo kwitwaza intwaro yica, gutwara ikinyabiziga akavogera aho Perezida akorera, no gutera ubwoba bwo gushaka kwica, gushimuta, cyangwa se kugirira nabi Perezida, Visi Perezida, imiryango yabo n’umutungo wa Leta.

Muri uko kugonga ibyo byuma bikoreshwa nka ‘Bariyeri’ z’umutekano, byatangajwe ko nta muntu wabikomerekeyemo . Inzego z’umutekano zitambara impuzankano ‘secret service’ ngo zashoboye gukumira ko uwo musore yinjira aho Perezida akorera.

Izo nzego z’umutekano z’ibanga ‘Secret service’ zatangaje ko uwo musore wari utwaye iyo kamyo yagonze ibyo byuma bishyirwaho mu rwego rw’umutekano, yari yitwaje ibendera ry’Abanazi, akaba ngo yari afite intego yo kwinjira aho Perezida akorera ‘White House’, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa ‘secret service’ Anthony Guglielmi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka