Umugore yinjiye mu ishuri yica abantu batandatu abarashe

Muri Amerika, abantu batandatu harimo abakuru batatu n’abana batatu, bishwe barashwe n’umugore winjiye mu ishuri.

Uwo mugore bivugwa ko yarashe abo bantu ubwo bari mu ishuri, yitwa Audrey Hale w’imyaka 28 y’amavuko.

Ni igikorwa cyabereye mu ishuri ryigenga rya ‘The Covenant’, rifite abanyeshuri bagera kuri 200, ryigaho abana guhera ku cyiciro cy’inshuke kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Ubuyobozi bwa Polisi y’ahitwa i Nashville, bwatangaje ko uwo mugore witwa Hale utuye aho i Nashville, yari afite imbunda isanzwe y’intambara n’imbunda ntoya yo mu bwoko bwa ‘Pistolet’, yinjiye mu nyubako y’iryo shuri atangira kurasa akigera mu muryango.

Iby’uko uwo mugore warashe abantu mu ishuri byemejwe n’umuyobozi wa Polisi muri Nashville, John Drake, mu kiganiro n’abanyamakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko Amerika niyo yiteza ibibazo.Kuki yemerera abantu bose gutunga imbunda?Haliyo amaduka acuruza imbunda kandi ku bwinshi,ukagirango ni ibirayi bacuruza!! Tekereza ayo maduka aramutse yemewe muli Afrika!!Abantu bamarana.Tujye twibuka ko mu isi nshya izaba paradizo ivugwa henshi muli bible,nta ntwaro zizabamo.Kubera ko abantu bose bazaba bakundana.Naho abakora ibyo imana itubuza bose,imana izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko bible ivuga.Ibyo bili hafi kuba.

barame yanditse ku itariki ya: 30-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka