Amerika: Umugore yarashe amasasu 7 ku nzu y’umuhanzi w’icyamamare Rihanna
Polisi yo muri Amerika yataye muri yombi umugore warashe amasasu arindwi ku nzu y’Umuhanzi w’icyamamare mu njyana POP, Rihanna, iherereye ahitwa i Beverly Hills.
Abapolisi bo mu Ishami rya Polisi rya Los Angeles batangaje ko bumvise urusaku rw’amasasu saa 13:15 ku isaha y’aho (21:15 GMT) ku Cyumweru tariki 8 Werurwe 2026, ukekwaho gukora icyo cyaha akaba yahise afatwa agafungwa.
Polisi yabwiye Ikinyamakuru CBS News, ko inzu yarashweho ari iya Rihanna koko, kandi ko ibisigazwa by’amasasu byabonetse aho byabereye.
Ku bw’amahirwe, ngo nta muntu wakomerekejwe n’ayo masasu. Amakuru yatanzwe n’umukozi ushinzwe umutekano yabwiye Los Angeles Times ko Rihanna yari muri iyo nzu ye nini y’akataraboneka, mu gihe yaraswagaho.
Polisi ivuga ko ucyekwaho icyaha, ari umugore w’imyaka 30, wahagaritse imodoka ye hanze y’iyo nzu maze ayirasaho amasasu arindwi, hanyuma ahita ahunga agenda ku muvuduko ukabije.
Imodoka ye yafatiwe ahantu ku ntera y’ibilometero 12, uvuye ku rugo rw’uwo muhanzi, ariko aho uwo mugore ubwe yafatiwe, ntiharatangazwa ku mugaragaro.
Muri Nzeri umwaka ushize wa 2025, ni bwo uyu muhanzi yibarutse umwana we wa gatatu w’umukobwa, yabyaranye n’umukunzi we A$AP Rocky. Abo bombi, basanzwe bafitanye n’abahungu babiri Riot na RZA.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|