Amerika: Umudepite yasabye imbabazi kubera amagambo yavuze ku gapfukamunwa

Umudepite wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani yasabye imbabazi nyuma yo gusanisha agapfukamunwa ka Konoravirusi n’ihohoterwa Abayahudi bakorerwaga n’aba Nazi mu Budage.

Marjorie Taylor Greene
Marjorie Taylor Greene

Marjorie Taylor Greene wo muri Leta ya Georgia akaba Umudepite wo mu nteko ishinga amategeko ya Leta zunze Ubumwe za Amerika mu ruhande rw’Abarepubulikani, yavuze ko yicuza kuba yaragereranyije agapfukamunwa n’uburyo Abayahudi bagirirwaga nabi n’aba Nazi bo mu Budage mu ntambara ya kabiri y’isi yose.

Uwo mudepite ufatwa nk’umwe mu nkoramutima za Donald Trump wacyuye igihe, asabye imbabazi nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi ruri i Washington DC.

Marjorie Taylor Greene yavuze ko bikwiye ko aca bugufi agasaba imbabazi kubera amagambo na we ubwe yemera ko ari urukozasoni.

Kuwa mbere ubwo yavugiraga ijambo hanze y’inyubako ya Capitol inteko ishinga amategeko ya USA madamu Greene yavuze ko rimwe mu masomo yigishijwe na se ari uko igihe ukoze ikosa ugomba kuryirengera.

Madamu Green ati: "Nakoze ikosa kandi maze iminsi numva umutima unkomanga, none igihe kirageze ngo nce bugufi nsabe imbabazi.”

Yongeyeho ko kugereranya agapfukamunwa n’ibyakorerwaga Abayahudi ari ikosa yicuza cyane.

Depite Green ati: "Hari amagambo navuze n’ibitekerezo nagaragaje bitanoze, ni yo mpamvu nifuza gusaba imbabazi, niba turi abayobozi bafite inshingano zo kubera abandi urumuri, igihe duteshutse ni ngombwa ko tubisabira imbabazi”.

Uyu mugore watangiye akazi mu nteko ishinga amategeko ya USA guhera muri Mutarama, yakunze kurangwa no kudahuza na bagenzi be mu bintu bitandukanye.

Mu minsi ishize yabwiye abadepite bagenzi be bo mu ruhande rw’aba democrats ko guhatirwa kwambara agapfukamunywa, ntaho bitaniye n’ibyo Abanazi bakoreraga Abayahudi mu gihe cya Jenoside (Holocaust), babambika ibimenyetso bituma batandukana n’abandi baturage aho bari hose.

Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, mbere yo gufunga, guheza no kwica Abayahudi, Leta y’Abanazi mu Budage yarabanzaga ikabambika ikimenyetso cy’inyenyeri y’umuhondo yatumaga aho bari hose bamenyekana n’aho babaga bafungiwe bategereje kwicwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka