Amerika: Umudepite yafatiweho imbunda bamwiba imodoka

Depite Mary Gay Scanlon wo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika yambuwe imodoka ye n’ibyo yari afite byose nyuma yo gufatirwaho imbunda ku manywa y’ihangu. Ni ubujura bwabereye mu mujyi wa Philadelphia muri Leta ya Pennsylvania.

Mary Gay Scanlon yibwe imodoka n'ibindi bintu ku manywa y'ihangu
Mary Gay Scanlon yibwe imodoka n’ibindi bintu ku manywa y’ihangu

Mary Gay avuga ko telefone y’akazi ndetse n’indangamuntu ye, nabyo biri mu byo yibwe n’abajuru babiri bamufatiyeho imbunda ku wa 22 Ukuboza 2021.

Depite Mary Gay Scanlon ubarizwa mu ishyaka ry’Abademokarate ibiro bye byatangaje ko atigeze akometswa.

Ikigo cy’ubutasi imbere muri Amerika (FBI) cyahise gitangira iperereza kugira ngo abo bajura bamenyekane.

BBC ivuga ko mu mijyi myinshi yo muri Amerika, muri uyu mwaka wa 2021 uri kugana ku musozo, yagaragayemo ubwiyongere mu bikorwa by’urugomo.

Mu itangazo Umuyobozi w’Umujyi wa Philadelphia, Jim Kenney, wo mu ishyaka ry’Abademokarate yashyize ahagaragara, yavuze ko ubwo bujura bwabaye saa munani n’iminota 45 ku isaha yaho, ni ukuvuga saa tatu na 45 z’ijoro (21:45) mu Rwanda.

Abo bagabo babiri bibasiye Depite Mary Gay nyuma yuko yari amaze kuzenguruka mu gace ka FDR Park mu Majyepfo ya Philadelphia, mu karere ahagarariye mu Nteko, arimo agenda n’amaguru wenyine asubira ku modoka ye yo mu bwoko bwa Acura MDX 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka