Sosiyete ya ‘American Airlines’ irashinjwa ivanguraruhu
Muri Amerika, sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ya ’American Airlines’ irashinjwa kuba yarasohoye mu ndege abagabo umunani (8) b’abirabura, kubera ko ngo hari bamwe mu bagenzi bari bavuze ko banuka ku ruhu.
Ni igikorwa cyabaye muri Mutarama uyu mwaka wa 2024, mu gihe abo bagabo bari mu rugendo bava ahitwa i Phoenix berekeza i New York, ariko ubu ikirego cyabo cyashyikirijwe ubutabera.
Bivugwa ko abo bagabo basohowe mu ndege, ariko nyuma yo kubura indi babashyiramo, ngo baje kugarurwa muri iyo ndege bari bahozemo, gusa bavuga ko bagarutsemo bafite ikimwaro, isoni kubera uko abagenzi babarebaga, ndetse bamwe muri bo bavuze ko icyo gikorwa bakorewe cyo kuvangurwa mu bandi bakabasohora mu ndege byabateye ihungabana.
Uwunganira mu mategeko abo bagabo witwa Michael Kirk Patrick aganira n’ikinyamakuru Washington Post, yavuze ko abo bagabo bagisohorwa mu ndege bari barakaye, banafite umujinya. Ariko bakigera hasi ngo bahita babona ko bose ari abirabura.
Michael Kirk Patrick, yagize ati,” Bakibona ko bose uko basohowe ari abirabura gusa, ibyo byarabatunguye nk’aho ari toni y’amatafari ibahanukiyeho” .
Ikinyamakuru 24Info, cyanditse ko sosiyete ya ‘American Airlines’ yasohoye itangazo ivuga ko yemera ibyo ishinjwa kandi ibiha agaciro, ndetse ko irimo gukora iperereza kuri icyo kibazo, kandi ishimangira ko ibyo ntaho bihuriye n’indangagaciro z’ibanze zisanzwe ziranga iyo sosiyete harimo gufata abantu neza no kubitaho.
Abo bagabo bari mu rubanza, ubusanzwe ngo batuye i New York ibyo byababayeho bari baturutse ahitwa Burbank ariko indege bari barimo igomba kubanza guhagarara i Phoenix. Abo bagabo bemeza ko mbere yo gusohorwa muri iyo ndege batari baziranye, nta n’umwe wari uzi undi ndetse ngo nta n’umwe wari wicaranye n’undi.
Gusa nyuma y’uko gusohorwa mu ndege, bakaza kuyisubizwamo hashize hafi isaha, batanu muri abo bagabo ntibongeye kugaragara n’ubwo itangazamakuru ryakomezaga kubahamagarira kuza bakifatanya na bagenzi babo muri uru rubanza.
Mu kirego cyatanzwe, abo bagabo bagaragaje ko basohowe mu ndege nta mpamvu iteganywa n’amategeko ihari. Umukozi wa sosiyete ya American Airlines ngo yabasohoye umwe umwe nta n’ibisobanuro abahaye. Nyuma ni bwo baje kumenya ko byatewe n’umuntu umwe mu bari mu ndege winubye ko arimo yumva impumuro mbi yo ku ruhu. Ikindi abo bagabo bavuze mu kirego cyabo, ni uko ngo bikomeye gutekereza ko sosiyete ya ’American Airlines’ yari gufata abakiriya b’abazungu muri ubwo buryo bagakorerwa nk’ibyo bakorewe”.
N’ubwo abo bagabo bahamya ko nta munuko wo ku ruhu bari bafite, ariko mu mabwiriza agenga iby’ubwikorezi muri iyo sosiyete ya ‘American Airlines’ yemera ko abagenzi bashobora gusohorwa mu ndege mu gihe bafite umunuko ku ruhu, keretse igihe uko kunuka ku ruhu byaba byaratewe n’ubumuga cyangwa se indwara.
Umwe muri abo bagabo basohowe mu ndege witwa Xavier Veal yagize ati,” Twari twuzuye isoni n’ikimwaro niba ari ko nabivuga. Byari bibabaje. Mu by’ukuri cyari ikintu giteye ihungabana”.
Abatanze ikirego mu rukiko ku wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024, ni Alvin Jackson, Emmanuel Jean Joseph na Xavier Veal, mu kirego cyabo bavuga ko ibyo bakorewe mu ndege ya American 832 ku itariki 5 Mutarama 2024, ‘byari ivanguraruhu rigaragara’.
Ohereza igitekerezo
|