Amerika: Perezida Donald Trump yarahiriye mu nzu

Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yarahiriye mu nzu y’inteko Ishinga Amategeko kubera ubukonje bukomeye i Washington DC.

Ubusanzwe, ibirori bijyanye n’irahira rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ribera mu mbuga y’Inteko Ishinga Amategeko izwi nka Capitol, inzu ikomeye cyane mu mateka y’ubutegetsi bwa Amerika.

Umukandida Trump asimbuye Joe Biden watangiye ahanganye na we, ariko akaza gukuramo Kandidatire ye, agahereza Visi Perezida we Kamala Harris ariko Trump akamutsinda.

Trump agarutse ku buyobozi bw’iki gihugu cy’igihangange ku isi nyuma yo gutsinda amatora ya 2016, aho yari ahanganye na Hillary Clinton.

Mu 2020 yaje kongera kwiyamamaza muri manda ya kabiri, ariko Joe Biden aramutsinda, ariko Trump agenda atanyuzwe, ku buryo atanahanye ikiganza n’uwamusimbuye.

Uretse abari mu butegetsi bucyuye igihe, umugore n’abagize umuryango wa Trump, irahira rya Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryitabiriwe n’abanyacyubahiro benshi barimo abahoze ari abaperezida ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Bill Clinton, George Bush, Barrack Obama n’abafasha babo, umuherwe Elon Musk unafite ijambo rikomeye muri iki gihugu kuri iyi manda ya Trump.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka