Amerika na Iran biyemeje gusinya amasezerano y’amahoro no guhagarika intambara
Minisitiri w"intebe wa Pakistani, Shehbaz Sharif akaba n’umuhuza mu mpande zihanganye, yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bemeranyijwe ku mwanzuro wari utegerejwe wo gusinya amasezerano y’amahoro, ndetse bakaba bahise bahagarika intambara yari imaze guteza isi igihombo kinini.
Shehbaz Sharif yavuze ko "Impande zombi zatangaje ko ibikorwa bya gisirikare bihagaritswe kandi burundu ku mpande zose z’urugamba, harimo no muri Libani."
Umuhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano ku mugaragaro uzaba ku wa Gatanu, tariki ya 19 Kamena, mu Busuwisi.
Uyu muyobozi wa Pakistani yagize ati "Turashimira Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Repubulika ya Kisilamu ya Irani ku bushake n’ubwitange bagaragaje mu gushaka umuti wa dipolomasi w’aya makimbirane. Turanashimira byimazeyo abavandimwe bacu bagize uruhare muri ubu buhuza, cyane cyane ubuyobozi bw’ikirenga bwa Leta ya Katari, ku nkunga bwatanze kugira ngo aya masezerano agerweho."
Yongeyeho ati "Turashimira kandi by’umwihariko ubuyobozi bufite icyerekezo bw’Ubwami bwa Arabiya Sawudite na Repubulika ya Turukiya ku ruhare runini bagize muri iki gikorwa."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|