Amerika igiye guha Ukraine imbunda zishobora kurasa rwagati mu Burusiya

Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), zatangaje ko zigiye guha Ukraine imbunda zirasa ibisasu kugera mu bilometero bibarirwa mu magana, bishobora kugera rwagati mu Burusiya birasiwe muri Ukraine, nk’uko byatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.

Kugeza ubu u Burusiya buvuga ko hari ibisasu bijya biraswa na Ukraine bikagera mu bilometero 40 uvuye ku mupaka uhuza ibihugu byombi.

U Burusiya buvuga ko uburyo bwose bwabangamira umutekano wabwo mu gihugu imbere, ari ukwishyira mu byago kw’ibihugu birimo guha intwaro Ukraine.

Perezida Putin w’u Burusiya, avuga ko afite intwaro abanzi be bo muri OTAN/NATO kugeza ubu batazi, kuko ntaho arazikoresha, ariko ko nibiba ngombwa azazikoraho.

Ukraine igiye guhabwa intwaro zitwa M142 High Mobility Artillery Rocket System (HIMARS), nyuma y’uko Perezida Volodymyr Zelenskyy atangarije ko badashobora kwirukana u Burusiya mu bice bya Donbass aho bumaze kwigarurira, mu gihe Umuryango OTAN utabongereye ubufasha.

Leta ya Washington iracyarimo kugirana ibiganiro na Leta ya Kiev (Ukraine), ku kwirinda ingaruka zabaho mu gihe habayeho kurasa rwagati mu gihugu cy’u Burusiya (cyambukiranya imigabane ibiri y’u Burayi na Aziya).

Mu gihe hari Abayobozi batatu muri USA babwiye Reuters ko Leta igiye gufata iki cyemezo, Televiziyo y’Abanyamerika, CNN, yabajije Minisitiri w’Ingabo, Lloyd Austin, kugira icyo abivugaho agira ati “ntabwo nshaka kugaragaza aho tugeze dukora ibisabwa”.

Leta ya Washington kandi irimo kwiga ku buryo bwo guha Ukraine indege zo mu bwoko bwa MiG-29, na zo ngo zateye impungenge abantu ko zishobora kwinjira rwagati mu Burusiya.

Kugeza ubu ibice by’amajyepfo ndetse n’iby’uburasirazuba muri Donbass, byinshi bimaze kujya mu maboko y’u Burusiya, ariko ku ruhande rw’amajyaruguru y’uburasirazuba bw’icyo gihugu mu bice bikikije Umujyi wa Kharkiv, u Burusiya burimo kurwana ikinyumanyuma n’ubwo ari agace kari ku mupaka buhuriyeho na Ukraine.

Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, avuga ko mu gihe baba batongeye guhabwa intwaro ziremereye, batazashobora gutsimbura Abarusiya ngo babakure mu bice bamaze kwigarurira.

Hagati aho Perezida wa Belarus (inshuti ikomeye y’u Burusiya) yatangaje ko umupaka wa Ukraine n’igihugu cye na wo utorohewe, akaba yoherejeyo ingabo kabuhariwe, abantu batarasobanukirwa neza niba zizinjira muri Ukraine cyangwa zizaguma ku mupaka gusa.

Indi nshuti y’akadasohoka y’u Burusiya ari yo Iran, yatangaje ko yamaze kugirana amasezerano na Leta ya Moscou ku bijyanye n’ubuhahirane bw’ibikoresho by’ibanze, n’ubwo ibihugu byinshi ku Isi biri ku ruhande rwa Amerika, byafatiye u Burusiya ibihano bijyanye n’ubukungu.

Ministiri w’Ubucuruzi n’Inganda wa Iran, Reza Fatemi Amin, yavuze ko amasezerano y’Ubuhahirane yamaze gushyirwaho imikono kugeza ubu, ashingiye ku kuba u Burusiya buzajya butanga ibikoresho by’ibanze bikomoka ku mabuye y’agaciro (ibyuma), na bwo buhabwe ibikoresho bigize imodoka ndetse n’impombo zitwara gaz.

Ku wa Kane kandi u Burusiya bwatangaje ko bufunguye inzira z’amato y’ibicuruzwa bitandukanye bijya hirya no hino ku Isi, yari yaraheze ku byambu by’Inyanja y’Umukara muri Ukraine kuva aho Ingabo z’u Burusiya zihafatiye.

Mu bihugu byari bibabaye cyane kubera ibicuruzwa byabyo byaheze muri Ukraine, harimo Misiri ivuga ko yari ifiteyo amato yuzuye ingano zipima toni ibihumbi 300.

Iki cyemezo cy’u Burusiya cyagabanya ikibazo cy’ibura ry’ibicuruzwa byiganjemo ibinyampeke, amavuta y’ibihwagari yo guteka, ifumbire mvaruganda n’ibikomoka kuri peterori kugeza ubu bimaze guteza Isi izamuka ry’ibiciro rikabije ku masoko.

Ni inkuru nziza ku ruhande rw’Umuryango w’Abibumbye (UN) umaze igihe utangaza ko nihatabaho gufungura inzira ziva muri Ukraine n’u Burusiya, Isi ishobora kwibasirwa n’inzara ku rwego rukomeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Ubundi America yibonyemo iki? 2.Kuki batwanga ark bakumva ibihugu byinshi byabayoboka?(cyane Africa)
3.Ese koko ntabukoroni bukibaho?
4.Ese kuzahura urutoki uvugako ufite ijambo birabuze koko? (Kand ibihugu byose bifite ubwigenge.)
=nzi umuti wiriya ntambara yo muri Ukraine, Buriya America ibonye ubutumwa bw’ibihugu 5 nibura biyibwira ko ibyo ikora ataribyo yatuza.

Samuel yanditse ku itariki ya: 31-05-2022  →  Musubize

1. Ntacyo yibonyemo ahubwo irakomeye
2.Batwanga se dupfiki nabo. Menya ko Africa ibakeneye kuruta uko bayikeneye kdi wibuke ko niba Udashoboye no gukora ikibiriti undi akaba akora ibyogajuru, niba udashoboye kwivura Grippe undi akaba avura Cancer agakora n’inkiko, niba nta rurimi Mpuzamahanga ufite ukaba ukoresha izabo menya ko buri gihe ari wowe ubakeneye ataribo bagukeneye.
3.Ubukoloni buriho kandi buzahoraho kuko iyo umuntu akurusha amaboko iteka aragukoloniza uretse nabo natwe aha iwacu uburyo abakire bafata abakene turabibona.
4.UBwigenge bukennye nta jambo bufite. Discours z’abayobozi b’afurika nukuvuga ko ari ibihugu by’igenga ariko nibo usanga bagenda rwihishwa gusaba ko abazungu babafasha. Menya ko buri muyobozi wese wa Africa ashyirwaho n’abazungu kuko ntawabyigeaho.
Menya ko Amerika iyoboye Isi kandi ibyo Putin yikora si amerika yabitumye. Nk’umuntu uvuga ko afite igisirikari gikomeye ku isi yagombaga kurinda umutekano w’Igihugu cye atagiye kwicirira abasivile ba Ukraine ubusa. ni ikigwari kandi we azapfa Russia na Ukraine bizahoraho. Kandi nku URSS zasenyutse niko n’ibindi yubaka bizasenyuka.

nide yanditse ku itariki ya: 12-07-2022  →  Musubize

Uburusiya nibuhane USA yigize umwami w’isi ahubwo Nina USA iz’ubwenge nireke gutanga intwaro zirasa mu burusiya kuko nibaramuka barasheyo Putin akazazana satani2 Washington izaba umuyonga

Deó yanditse ku itariki ya: 28-05-2022  →  Musubize

Ese ko muvuga ko Putin yarasa utekereza ko abandi bahetse amagi?. Nzamwita umugabo ubwo azarasa kimwe mubihugu bigize OTAN.

nide yanditse ku itariki ya: 12-07-2022  →  Musubize

Ntibishoboka ko intambara y’isi ya gatatu iba ubu.Uko ivugwa muri Bible Ezéchiel 38 na 39,Russia izoba ariyo Kizigenza mu ntambara bagwanya Israel.Bisubira kubonekera muri Zakariya 12 kuko handitse ngo Yerusalemu izoba Ibuye riremera amahanga yose Aho bazokoranitizwa hamwe kuyigwanya ariko Imana Ikaba ku ruhande rwayo.

Anicet yanditse ku itariki ya: 28-05-2022  →  Musubize

Abahanga benshi bahamya ko ibirimo kubera muli Ukraine ari "intangiriro y’intambara ya 3 y’isi".Byaba bijyana ku mperuka y’isi,kubera ko noneho barwanisha bombes atomiques.Ariko ibyo ntabwo imana yabyemera.Ahubwo nkuko ijambo ryayo rivuga,izabatanga itwike intwaro zabo hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza.Bizaba ariyo Armageddon yavuzwe kuva kera.

kagabo yanditse ku itariki ya: 27-05-2022  →  Musubize

Muraho!
Kuba bimwe mu binyampeke byatangiye kubonerwa inzira biratanga icyizere ko ibiciro biza kugabamuka ho nibura gato

Muhamyambuga Innocent yanditse ku itariki ya: 27-05-2022  →  Musubize

Utekereza nkabana!barakubwira ngwindege nimbunda zirasa mu burusiya nawe ngwibiciro biragabanuka!uransekeje pee!ureba hafi cyaneee

Muzehe yanditse ku itariki ya: 28-05-2022  →  Musubize

Ariko ubundi ibyo American yohereza byose bigyahe? ngye mbona naton ariyo izatuma intambara ya ga 3yisi.ngaho muri Taiwan ngaho muri Korea ya ruguru aha umufaransa ya ravuze ngo qui vivra verra

GANELON baguma yanditse ku itariki ya: 27-05-2022  →  Musubize

Sinzi impamvu muvuga Amerika? ibyo yohereza byose inkomoka ni Russia yateye Ukraine. So, ibikora kuko ariyo ifite ubushobozi naho abandi baba batinye

nide yanditse ku itariki ya: 12-07-2022  →  Musubize

Nkunze ukuntu ubara inkuru rwose!

Gusa kundege za mig nazo wari guhita uvuga kubushobozi zifite...

Ariko urakoze rwose.

Jado yanditse ku itariki ya: 27-05-2022  →  Musubize

kkkk, Ntukamuce intege ariko.

nide yanditse ku itariki ya: 12-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka