Amerika: Igisirikare cyasabye abaturage kugifasha gushakisha indege yacyo yabuze

Igisirikare cya Leta zunze Ubumwe za Amarika cyasabye abaturage kugifasha kubona indege yacyo y’intambara yaburiwe irengero.

Indege y'igisirikare ya F-35 yaburiwe irengero mu buryo butangaje
Indege y’igisirikare ya F-35 yaburiwe irengero mu buryo butangaje

Ibikorwa byo gushakisha iyo ndege y’igisirikare byatangiye ku Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023, nyuma y’uko umupilote agiye muri iyo ndege ya ‘F-35’ muri Leta ya Carolina y’Amajyepfo, kuva ubwo, igisirikare cyatangaje ko kitarayibona.

Inkuru dukesha ‘20 minutes.fr’ ivuga ko igisirikare cya Amerika kitarashobora kubona aho iyo ndege iherereye, nyuma y’ibura ryayo ku Cyumweru.

Igisirikare kikaba cyasabye abaturage kugifasha kuyishakisha kugira ngo barebe ko bayibona, kuko umupilote wari uyirimo we ngo yarokotse akaba yarabonetse, hagasigara ikibazo cyo kumenya irengero ry’iyo ndege.

Nubwo uwo Mupilote yarokotse, igisirikare cyatangaje ko ubu gifite ikibazo cyo kuba kitarimo gushobora kubona aho iyo ndege iherereye, icyo akaba ari cyo cyatumye ikigo cy’igisirikare kirwanira mu kirere cya Charleston, Umujyi uherereye mu Majyepfo ya Leta ya Caroline y’Amajyepfo, gisaba ubufasha bw’abaturage batuye muri ako gace.

Igisirikare kibinyujije ku rubuga rwa X cyagize kiti “Niba hari amakuru mufite mubona yafasha amakipe yacu yashinzwe gushakisha F-35, mwahamagara ikigo gishinzwe ibikorwa by’ubwirinzi”.

Abayobozi b’icyo kigo cy’igisirikare kirwanira mu kirere batangaje ko bari mu bikorwa byo gushakisha iyo ndege, bafatanyije n’ubuyobozi bushinzwe indege zisanzwe, bashakishiriza mu nkengero z’ibiyaga bibiri biherereye mu Majyaruguru ya Charleston.

Izo ndege z’intambara za F-35, ngo zikorwa na Sosiyete y’Abanyamerika yitwa Lockheed Martin, indege imwe yo muri ubwo bwoko ikaba ifite agaciro ka Miliyoni 80 z’Amadolari ya Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka