Amerika: Igikomangoma cy’u Bwongereza n’umuryango we bashobora kwirukanwa

Ibinyamakuru bitandukanye, by’umwihariko ibyo mu Bwongereza byatangiye kwandika byibaza ahazaza h’Igikomangoma Harry n’umuryango we, nyuma y’uko Donald Trump atsindiye amatora ya Perezida wa Repubulika muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yabaye ku wa kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024.

Igikomangoma Harry n'umuryango we bashobora kwirukanwa muri Amerika
Igikomangoma Harry n’umuryango we bashobora kwirukanwa muri Amerika

Bivugwa ko Donald Trump watorewe kuyobora Amerika, atigeze ahisha ko atishimiye amahirwe ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden bwageneye igikomangoma Harry, kandi bidakwiye kuko amufata nk’umuntu wahemukiye Umwamikazi Elizabeth II, bityo akaba adakwiye gufatwa neza ku buryo bwihariye muri Amerika.

Ikindi, Donald Trump yavuze ko yifuza kuba yakwirukana igikomangoma Harry, yemeza ko yabeshye mu makuru yatanze ashaka ibyangombwa byo kuba muri Amerika, kubera ko atavuze ko yanyoye ibiyobyabwenge mu gihe cyashize, ibyo rero Donald Trump akaba yemeza ko bihagije, kugira ngo icyangombwa cyemerera Harry kuba muri Amerika yahawe, giteshwa agaciro.

Hashize imyaka ine, igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle n’abana babo babo batuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma yo gufata icyemezo cyo kuva mu muryango w’i Bwami mu Bwongereza, bajya gutangira ubuzima bushya mu Mujyi wa Los Angeles.

Mu gitabo cye ‘Le Suppléant’, Igikomangoma Harry avuga ku biyobyabwenge yanyoye mu gihe yari akiri mu myaka mito y’urubyiruko, ariko, bikavugwa ko ikibazo ari uko asaba icyangombwa cyo gutura muri Amerika, mu nyandiko yujuje hari aho babaza niba umuntu akoresha ibiyobyabwenge, nubwo yaba yarabikoresheje mu gihe cyashize, Harry akaba yaranze kubigaragaza muri iyo nyandiko isaba.

Ibi byasobanuwe n’inzobere mu bibazo by’i Bwami, Tom Quinn mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Daily Mail. Yongeyeho ko kuba hari amakuru atari ukuri Harry yashyize mu nyandiko zisaba gutura muri Amerika, bifatwa nk’uburiganya.

Tom Quinn, inzobere mu bibazo by’i Bwami mu Bwongereza yakomeje agira ati, “Itegeko rireba bose, ritaretse n’ibikomangoma”.

Kuba Donald Trump yarongeye gutorwa nka Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, bivuze ko yiteguye gushyira mu bikorwa ingamba zikomeye yavuze azafata ku bimukira bari muri Amerika badafite ibyangombwa byuzuye, harimo no kuba bakwirukanwa ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu bihe byashize, Donald Trump yavuze ko “Ubutegetsi bwa Biden bwafashije cyane Harry, ariko ku bwanjye, nta mahirwe yihariye (privilège) azemererwa. Tugomba gukora iperereza rikomeye kuri dosiye y’ibiyobyabwenge, niba ibyangombwa bye birimo amakosa, hari ingamba agomba gufatirwa”.

Donald Trump kandi, ntiyigeze ahisha ko nta gaciro kadasanzwe aha Harry na Meghan, aho yagize ati, “Bagambaniye Umwamikazi. Iyaba nari uwo mu muryango wabo, nanjye ntacyo nabokorera mu rwego rwo kubarinda”.

Kugeza ubu, ntibiramenyekana neza, niba azirukanwa muri Amerika nyuma y’uko Donald Trump yongeye kuba Perezida w’icyo gihugu, ariko ikinyamakuru 7 sur 7 dukesha iyi nkuru, cyanditse ko Igikomangoma Harry yari yatangiye kujya kubaza inzobere, izindi nzira yakoresha mu gihe Donald Trump yaramuka yongeye gutorerwa kuyobora Amerika, cyane ko kugeza ubu, atarabona ubwenegihugu bw’Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka