Amerika: Henry Kissinger yitabye Imana ku myaka 100
Henry Kissinger, wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Leta ya Richard Nixon wanabaye umwe mu bantu bakomeye cyane muri politiki y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu kinyejana cya 20, yitabye Imana ku myaka 100.
Urupfu rw’uwo munyapolitiki wamenyakanye cyane ku rwego mpuzamahanga, ndetse wanahawe igihembo cyitiriwe Nobel, rwatangajwe na sosiyete ye ya ‘Kissinger Associates’ mu itangazo ryosohowe mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2023. Gusa muri iryo tangazo ntabwo impamvu y’urupfu rwe yatangajwe
Henry Kissinger wabaye icyamamare mu bya dipolomasi, yabaye umujyanama w’Abaperezida basaga 10 mu gihe cye, harimo na Perezida Joe Biden uyoboye Amerika muri iki gihe.
Yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, agihuriyeho n’undi witwa Le Duc Tho kubera uruhare yagize mu biganiro byo kurangiza intambara yo muri Vietnam.
Kissinger yabaye umujyanama mu by’umutekano w’Amerika ‘national security adviser’ muri Perezidansi y’Amerika binyuze muri Nixon guhera mu 1968.
Abantu bakomeye batandukanye, bohereje ubutumwa bwo kugaragaza akababaro batewe n’urupfu rwa Henry Kissinger.
George W Bush wabaye Perezida wa Amerika yagize ati, “Leta zunze ubumwe z’Amerika itakaje rimwe mu majwi yihariye ku bijyanye n’ububanyi n’amahanga”.
Michael Bloomberg, wahoze ari Meya w’umujyi wa New York City, yagize ati “Kissinger ntiyahwemye gutanga ibyo yakuraga mu bunyangamugayo buturuka ku buzima budasnzwe yabayeho”.
The Guardian yatangaje ko nubwo abenshi bababajwe n’urupfu rw’uwo munyapolitiki w’ikirangirire, hari n’abafashe uwo mwanya ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko yagombye kuba yaraburanishijwe ku byaha by’intambara, kuko muri za 2000, Kissinger yashyigikiye icyemezo cy’ubutegetsi bwa George W Bush, atera muri Iraq.
Sosiyete ya Kissinger yatangaje ko yapfuye kuri uyu wa Gatatu, apfuriye mu rugo rwe ruherereye ahitwa i Connecticut kandi ko azashyingurwa n’umuryango we, nyuma hakazashyirwaho, uburyo bwo kumwibuka muri New York.
Henry Kissing, yagiye muri Amerika nk’umuyahudi ajyanye n’umuryango we bahunga Abanazi bo mu Budage mu gihe yari akiri ingimbi.
Nyuma aza kuvamo umunyapolitiki ukomeye aho muri Amerika, kandi akomeza kuba umuntu uvuga rikumvikana mu buzima bwe bwose, kugeza apfuye.
Ohereza igitekerezo
|