Amerika: Habonetse umuntu wa mbere wanduye ubushita bw’inkende
Inzego zishinzwe ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zatangaje ko habonetse umuntu wa mbere wanduye indwara y’ubushita bw’inkende izwi nka Mpox.
Uwanduye ni uwo muri Leta ya California iri mu burengerazuba bwa Amerika. Urwego rushinzwe ubuzima muri iyo Leta, rwatangaje ko uwanduye yaherukaga gukorera urugendo muri Afurika y’uburasirazuba. Akaba ari kuvurirwa mu Majyaruguru y’iyo Leta.
Ntabwo ariko higeze hatangazwa Igihugu cyo muri EAC uwasanganywe iyi ndwara yari aherutsemo. Inzego z’ubuzima zavuze ko arimo aroroherwa, kandi ko amahirwe y’uko nta bandi yakwanduza cyangwa yanduje ari menshi.
Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, AP byatangaje ko ubu inzego z’ubuzima ziri gukurikirana abahuye bose n’uyu wagaragaweho iyi ndwara, mu rwego rwo gukumira ko ubwandu bukwirakwira.
Nyuma ya Amerika, ibindi bihugu bimaze kuvugwamo abagaragaweho ubwandu bw’indwara y’ubushita bw’inkende bavanye muri Afurika y’uburasirazuba, ni u Buhinde, Suwede, Tayilande n’u Bwongereza.
Ishami rya Loni ryita ku buzima, OMS rivuga ko ubwandu bw’ubushita bw’inkende busa n’ubwagabanutse muri rusange. Kuva muri Nzeri, abanduye barenga 3100. Aba, barimo abo mu bihugu b’u Burundi, Uganda na Republika ya Demukarasi ya Kongo.
OMS nubwo itangaza ko ubwandu bwagabanutse mu bihugu bitandukanye birimo na DRC ifatwa nk’izingiro rikuru ry’ahakomotse iyi ndwara, haracyakenewe inkingo nyinshi kugirango icyo cyorezo gihashwe burundu.
Ikigo gishinzwe gukumira indwara z’ibyorezo, CDC, kivuga ko DRC ubwayo yonyene ikeneye inkingo zigera kuri miliyoni eshatu (3), muri rusange ibindi bihugu byose bya Afurika byavuzwemwo iyo ndwara bigakenera inkingo zigera kuri miliyoni zirindwi (7).
Igihugu cyugarijwe bikomeye cyane n’iyi ndwara ni Republika ya Demokarasi ya Kongo, hagakurikiraho u Burundi.
Ohereza igitekerezo
|
Ni amahirwe nyine bagize amahirwe nta bantu benshi banduye ubwo nyine ibyo byose bibakubwiye impamvu ubwo nyine byari ngombwa nuko byakira gusa nyine bakirinda kuko nibaterinda nyine icyorezo kizaba cyishi cyane bakomeze birinde bahane intego zihoraho