Amerika: Babiri baguye mu mpanuka y’indege zagonganye
Muri Leta ya Arizona, imwe mu zigize Leta zunze Ubumwe za Amerika, abantu babiri bapfuye baguye mu mpanuka y’indege ebyiri zagonganye mu gihe zarimo zigerageza kugwa ku kibuga cy’indege cy’aho muri Arizona.

Polisi yo mu Mujyi wa Marana (Arizona) n’Ikigo cy’Amerika gishinzwe umutekano w’ubwikorezi (Agence américaine de sécurité des transports ‘NTSB’), byatangaje ko izo ndege zagonganye zigeze hafi y’ikibuga cy’indege gito kiri aho mu Mujyi wa Marana, nubwo impamvu nyayo yateje iyo mpanuka itahise itangazwa.
Icyo kigo gishinzwe iby’ubwikorezi, kibinyujije ku rubuga rwa X, cyatangaje ko indege zagonganye ari imwe yo mu bwoko bwa ‘Cessna 172’ n’indi ya ‘Lancair 360 MK II’. Muri izo ndege zombi hari harimo abantu babiri.
Ikibuga cy’indege cya Marana ngo ni gito, kidafite ubugenzuzi buhoraho, ‘aérodrome non contrôlé’ , bisobanuye ko nta bugenzuzi bwo mu kirere icyo kibuga gifite.
Muri Leta zitandukanye z’Amerika, muri ibi byumweru bicyeya bishize, humvikanye impanuka zikomeye z’indege, harimo iheruka gutwara ubuzima bw’abantu 18 yabereye mu Mujyi wa Chicago, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru CNN.
Iyo ndege ya Cessna ngo yari yaguye ku kibuga neza, ariko mu gihe iyo ya Lancair yari imanutse igiye kugwa kuri icyo kibuga, ihita ikora kuri iyo yari yamaze kugera ku kibuga, maze zihita zifatwa n’inkongi y’umuriro.
Nyuma gato y’iyo mpanuka, icyo kigo cya NTSB n’icya FAA byahise bitangiza iperereza ku cyateye iyo mpanuka, kandi icyo kibuga cyabereyeho impanuka cyahise gifungwa, ngo kikaba kizongera gukoreshwa, iperereza rirangiye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|