Amerika: Abayisilamu banze gusangira Ifutari na Perezida Biden

Perezidansi ya Amerika yateguye ibirori bito byo gusangira ifutari n’umuryango w’abanyamerika b’abayisiramu hamwe n’abakora mu butegetsi bwa Perezida Biden, bari mu gifungo cya Ramadhan. Iyi nkuru ikimenyekana yazamuye uburakari ndetse bamwe mu batumiwe batangaza ko batazitabira uwo musangiro uteganyijwe tariki 9 Mata 2024.

Uku guhakana ubutumire, abayisilamu bakora mu butegetsi bwa Biden, bavuze ko bagutewe no kuba Perezida Biden ashyigikira intambara ya Israel muri Gaza.

Wa’el Alzayat, uyobora Umuryango witwa EmgageUSA, usanzwe ukora ubuvugizi ku bijyanye no kubungabunga uburenganzir bw’Abayisilamu muri Amerika yagize ati: "Turi mu Isi itandukanye”.
Alzayat yagiye mu birori nk’ibyo byateguwe na Perezidansi y’Amerika umwaka ushize, mu gihe cy’igisibo cya Ramadhan yo muri 2023, ariko kuri iyi nshuro yanze ubwo butumire avuga ko bidakwiye kujya gusangira na Perezida Biden mu gihe inzara ikomeje kwica abantu muri Gaza.

Ikinyamakuru The Washington Post cyatangaje ko nyuma y’uko uwo muyobozi Alzayat n’abandi banze kujya gusangira ifutari, Perezidansi y’Amerika yahise ihindura igitekerezo ivuga ko ishaka kugirana nabo inama ijyanye na politiki y’imiyoborere y’Amerika, ariko nabwo Alzayat arahakana, avuga ko umunsi umwe utaba uhagije mu gutegura uburyo bwo guhindura uko Biden afata intambara iri muri Gaza.

Uko kwanga kujya gusangira ifutari, cyangwa se no kwanga guhura na Perezida w’Amerika, ngo bivuze umubano utameze neza hagati ya Perezida Biden n’Umuryango w’Abayisilamu, nyuma y’amezi atandatu intambara ishyamiranyije Israel na Gaza itangiye.

Muri ibyo birori byo gusangira ifutari by’uyu mwaka kandi, ngo itangazamakuru ntiryari ryemerewe gufata amafoto, iyo ikaba ari impinduka nayo, ugereranyije n’uko byakorwaga mu myaka yashize, ndetse hari na bamwe mu bajyaga batumirwa kuri iyi nshuro batatumiwe ku ifutari y’uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka