Amerika: Abantu batatu baguye mu mpanuka y’indege

Abantu batatu bapfuye ubwo indege ebyiri zo mu bwoko bwa kajugujugu zagonganaga ziri mu gikorwa cyo kuzimya inkongi y’umuriro mu Majyepfo ya Leta ya California nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru cya CNN.

Abantu 3 bapfuye ubwo kujugujugu 2 zishinzwe kuzimya inkongi zagonganaga
Abantu 3 bapfuye ubwo kujugujugu 2 zishinzwe kuzimya inkongi zagonganaga

Umuyobozi w’abashinzwe ubutabazi ‘pompiers’ aho mu Mujyepfo ya California David Fulcher yagize ati, " Indege ebyiri za kajugujugu zagonganye mu gihe zariho zizimya inkongi y’umuriro. Iya mbere yaje gushobora kugwa ku butaka neza mu mutekano hafi y’aho zagonganiye. Kubw’amahirwe makeya, kajugujugu ya kabiri yashwanyukiye mu kirere abantu batatu bari bayirimo barapfa”.

Uwo muyobozi yavuze ko muri abo batatu bari bari muri iyo ndege bagakora impanuka bagapfa, hari harimo babiri bashinzwe ubutabazi ndetse n’umupilote wari utwaye iyo ndege imwe mu zari zatumijwe mu gikorwa cyo kuzimya inkongi y’umuriro yatangiye ku Cyumweru tariki 6 Kanama 2023 ikibasira ishyamba riri hafi ya ‘Pipeline Road ‘ mu Majyepfo ya California.

Ishami rishinzwe kurwanya inkongi ryatangaje amazina y’abaguye muri iyo mpanuka y’indege, rwongeraho ko ari bo bambere bapfuye muri iki gihe cy’inkongi muri California mu 2023.

Umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho muri iryo shami rishinzwe kurwanya inkongi Nick Schuler yagize ati, “ Iyo abashinzwe kurwanya inkongi bagiye mu kazi kabo ka buri munsi, ntabwo baba bizeye ko bagaruka amahoro kandi umunsi w’ejo wari umunsi ugoye cyane”.

“ Ibi ntibikunze kubaho cyane, rero ni ngombwa ko habaho iperereza, uko ibintu bimeze ubu, biri mu iperereza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka