Amerika: Abantu 8 barasiwe mu iduka

Umuntu witwaje imbunda yinjiye mu gace k’ubucuruzi ka Dallas muri Leta ya Texas muri Amerika, yica abantu umunani mbere y’uko nawe yicwa, nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bwo muri ako gace.

Inzego z'umutekano zahise zitabara
Inzego z’umutekano zahise zitabara

Jonathan Boyd, umuyobozi w’abashinzwe ubutabazi (pompiers) mu Mujyi wa Allen uherereye mu Majyaruguru y’u Burasirazuba bwa Texas, aho ubwo bwicanyi bwabereye, yagize ati, “ Twasanze hari abantu barindwi bapfiriye aho, tujyana abandi icyenda kwa muganga, ..., muri abo twajyanye kwa muganga, babiri muri bo baje gupfa nyuma gato”.

Ubwo bwicanyi bwabibye ubwoba bwinshi mu bantu bari aho muri iyo santire y’ubucuruzi ya Allen, iherereye mu birometero 40 mu Majyaruguru ya Dallas, ahantu haba huzuye urujya n’uruza rw’abakiriya baje guhaha ibyo bakoresha mu mpera z’icyumweru.

Umupolisi uteri uri mu kazi, yari ari muri ako gace kabereyemo ubwicanyi, yagiye gukorayo gahunda ze bwite, nk’uko yatangajwe n’umuyobozi wa Polisi y’aho, Brian Harvey, nyuma yumvise urusaku rw’amasasu rwabaye ahagana 03H30 (20H30 GMT),ku wa Gatandatu tariki 6 Gicurasi 2023.

Brian Harvey, yagize ati, “Uwo mupolisi yumvise urusaku rw’amasasu, ajya aho rwari rurimo kuvugira, abona uwari urimo kurasa abantu, aramurasa , mbere yo guhamagaza ubutabazi bwa Polisi, abandi bapolisi baje basanga uwo warasaga abantu yashizemo umwuka. Umwirondoro we ntiwahise umenyekana”.

Umuyobozi w’abashinzwe ubutabazi yuvuze ko mu bahise bajyanwa kwa muganga nyuma yo kuraswa, “ Batatu muri bo bahise babagwa byihutirwa, mu gihe abandi bane bo barimo koroherwa”.

Mu bafashwe n’amasasu, harimo n’umwana w’imyaka itanu (5) nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa bimwe mu bitaro byakiriye inkomere, avugana n’Ikinayamakuru NBC News.

Guverineri w’iyo Leta Greg Abbott, yavuze ko ababajwe cyane n’icyo gikorwa cyahitanye ubuzima bw’abantu. Abayobozi kandi bashimwe uwo mupolisi warashe uwo muntu wari urimo kwica abantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo ni yo demokarasi y’abanyamerika, ngo ni ukwishyira bakizana no mu bugome nka democrasi na repubulika bya parmehutu, aho bitandukanira ni uko bo bica uwo babonye batarobanuye nk’abafite ingengabitekerezo yo kwa Masudi.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 8-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka