Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Ukraine yahunze

Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Ukraine, Andre Groenewald, yavuze ko nta yandi mahitamo yari afite uretse kuva mu murwa mukuru, Kyiv, mu gihe imodoka y’Abarusiya yitwaje intwaro yerekezaga muri uwo mujyi.

Ni mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Werurwe 2022 yatangaje ko agiye guhunga, nk’uko byagaragajwe na BBC.

Andre Groenewald yavuze ko ibisasu bishobora kuza kumvikana mu ntera ndende, ubwo yapakiraga imodoka ngo agende.

Uwo muyobozi ubu arimo kwerekeza mu majyepfo muri ‘convoy’ y’imodoka ebyiri ari kumwe n’umugore we, abana batatu ndetse n’abakozi ba Ambasade ba nyuma, bakaba barimo kwerekeza muri Romania, Moldova cyangwa Hungary.

Yavuze ko we hamwe na bagenzi be bakorana ndetse n’Abambasaderi bakoranye umwete kugira ngo Abanyafurika y’Epfo n’abandi banyamahanga bave muri Ukraine, ariko ngo bamwe muri bo bahuye n’ivanguramoko ubwo bagerageza guhunga.

Ati "Twumvise ibyo birego byose, twabonye amashusho kandi turahangayitse. Twabibwiye umwe mu bakozi ba hafi muri Guverinoma, ndetse tunabasaba ko bafasha abanyeshuri bakomeje kunyura muri izo ngorane”.

Yavuze ko abambasaderi wa Afurika y’Epfo haba muri Poland and Hungary na bo bagiye ku mipaka kugira ngo bafashe abantu kuva muri iyo ntambara.
Bimwe mu bibazo byavuzwe ni uko "mu ntangiriro, abagore n’abana bo muri Ukraine aribo bonyine bari bemerewe gutambuka", kandi ko kubera abayobozi ba Ukraine bakomezaga gukurikiza aya mabwiriza, ibyo byagize ingaruka ku banyamahanga bose, ati "Byabaye ibintu bibi cyane."

Andre Groenewald yamaganye ivangura, yongeraho ko ibisasu bitavangura.

Ni mu gihe uwo muyobozi ku wa kabiri yari yatangaje ubutumwa bwo kuba hafi no gukomeza abari kugirwaho ingaruka n’ibisasu byari birimo kugwa muri Ukraine.

Ati “Turi hano, dufite inshingano n’ibwiriza ryo gufata ibi bintu nk’ibikomeye. Twizeye ko aya mahirwe dufite mu buyobozi ari umwanya mwiza wo gukora, kuko nanone ushobora kuba umwanya wo kuryozwa cyangwa gucirwa urubanza, rero dukeneye gukora ibikomeye”.

Icyo gihe yavugaga ko aguma i Kyiv kugira ngo abashe gufasha abanyafurika y’Epfo guhunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka