Ambasaderi Shyaka yashimiye Umurinzi w’Igihango, Padiri Urbaniak

Ku wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022, nibwo Abanyarwanda baba muri Polonye ndetse n’inshuti z’u Rwanda bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho Umurinzi w’Igihango, Padiri Stanislaw Urbaniak warokoye Abatutsi yashimiwe mu ruhame.

Amb Shyaka Anastase
Amb Shyaka Anastase

Padiri Urbaniak wanatanze ubuhamya, akomoka muri Polonye, yageze mu Rwanda mu 1992 aba muri paruwasi ya Ruhango, mu gihe cya Jenoside yabashije kurokora abatutsi benshi bahigwaga muri ako karere. Byatumye muri 2015 aba mu batoranyijwe na Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge ifatanije n’umuryango wa Unity Club, bahawe kuba Abarinzi b’igihango.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uwo muhango wo kwibuka, Ambasaderi Anastase Shyaka, yavuze ko kuba abayobozi batandukanye ba Polonye baje kwifatanya n’Abanyarwanda, ari ubuhamya bw’ubufatanye butajegajega hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Kuba hari abayobozi benshi ba Polonye, aba za kaminuza, ba Ambasaderi hamwe n’inshuti nyinshi z’u Rwanda kuri uyu munsi twibuka, n’ubuhamya bw’ubufatanye butajegajega hagati yanyu n’u Rwanda n’Abanyarwanda.”

Amb. Shyaka yagaragarije abari aho amwe mu mateka yihariye ya Jenoside yagiye aranga bimwe mu bice bitandukanye by’Igihugu, n’uburyo Abatutsi bamwe bagiye bagerageza kwihagararaho bakirwanaho ariko nyuma bakarushwa imbaraga abandi bakicwa urubozo.

Ati “Imyaka 28 irashize, kuri uyumunsi, abatutsi bahungiye mu Itorero rya Pentekote (ADEPR) rya Nyabisindu muri Gitarama baricwa; abakobwa n’abagore bafashwe ku ngufu ndetse babica urubozo. Turabibuka.”

Padiri Urbaniak atanga ubuhamya
Padiri Urbaniak atanga ubuhamya

Yakomeje agira ati “Bisesero, mu Burengerazuba bw’u Rwanda, Interahamwe zateye abatutsi bari bagerageje kwirwanaho, bagerageza uburyo bwose bwabarokora. Ku ya 13 Gicurasi, bishwe n’interahamwe zagarutse ari nyinshi kandi zitwaje intwaro nyinshi.”

Amb. Shyaka yagarutse kuri Padiri Urbaniak watanze ubuhamya, avuga ko ari iby’agaciro kuba yaje kwifatanya n’Abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka, nk’umuntu wagize uruhare mu kurokora ubuzima bwa benshi bahigwaga.

Ati “Biranashimishije cyane kugira iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 turi hamwe na Padiri Stanislaw Urbaniak, watugejejeho ubuhamya bwe; ndetse yahawe igihembo mu Rwanda cy’Ubumwe ‘Umurinzi w’ Igihango’.”

Ambasaderi Shyaka yavuze ko ari ngombwa gufatanyiriza hamwe mu kurwanya inzangano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, nk’ingamba zo guharanira amahoro arambye.

Yagaragaje kandi ko umwanzuro w’u Rwanda wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nta kizigera kiwuhungabanya.

Akomeza agira ati “Umwanzuro wacu w’Ubumwe bw’Abanyarwanda ntujegajega. Duharanira kwiyubaka no kwihesha ‘Agaciro’- ntibihagarikwa.”

Abanyarwanda batuye muri Polonye bibutse mu gihe u Rwanda ndetse n’Isi muri rusange, bari mu minsi ijana yo kwibuka Abatutsi basaga Miliyoni bapfuye bazira uko bavutse mu 1994.

Umuhango wabereye mu mujyi wa Warsaw

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UDUMU UHUSIANO MWEMA WA RWANDA NA TANZANIA. 🙏👍👍👍

Rwaka rwa Kagarama yanditse ku itariki ya: 13-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka