Ambasaderi Shyaka yagiranye ibiganiro n’Abasenateri ba Pologne

Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, Prof. Shyaka Anastase, yagiranye ibiganiro n’itsinda ry’Abasenateri b’icyo gihugu, byari bigamije kuganira kuri gahunda z’ubufatanye mu bihe biri imbere.

Visi Perezida wungirije wa Sena ya Polonye, Gabriela Morawska-Stanecka, wari uyoboye itsinda ry’abo Basenateri muri ibyo biganiro nyunguranabitekerezo, yagaragaje ingingo nyamukuru impande zombi zafatanyamo, birimo guhugura abanyeshuri bari mu rwego rw’ubuzima, kohereza abaganga b’inararibonye bo muri Pologne, bagasangiza ubumenyi bagenzi babo bo mu Rwanda.

Yavuze kandi ko hategurwa imurika rijyanye no kugaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bikajyana n’ibikorwa byo kwibuka. Iyi ngingo kandi ikazaba ari ingenzi cyane, bishingiye ku ntambara yo muri Ukraine ndetse n’ibyaha byakorewe abasivili bikozwe n’Ingabo z’u Burusiya.

Umuyobozi wungirije w’iryo tsinda, Senateri Beata Małecka-Libera, yatangaje ko Pologne irajwe inshinga no guteza imbere umubano wayo n’u Rwanda mu bijyanye n’ubuvuzi, cyane cyane ubufatanye bushoboka hagati ya kaminuza y’ubuvuzi ya Silesia, ibarizwamo Abanyarwanda benshi.

Amb. Shyaka yashimiye abagize iri tsinda ndetse n’abanyeshuri bo muri kaminuza ya Salesia ku bw’ubufasha bakomeje gutanga mu rwego rw’ubuzima, by’umwihariko ibikorwa by’ubuvuzi barimo gukora muri Ukraine.

Mu bandi bari bagize itsinda ry’Abasenateri, harimo Radosław Fogiel, wavuze ko ibi biganiro byagarutse kandi ku buryo hakorwa ingendo z’abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye, hagati y’u Rwanda na Polonye mu kurushaho kwimakaza ubushuti.

Muri ibyo biganiro kandi hasuzumwe niba ubufatanye bwa politiki hagati y’ibihugu byombi butera imbere. Ni muri urwo rwego, itsinda ry’aba Basenateri ryifuza gutumira abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, mu ruzinduko rugamije gutsura umubano mu mezi ari imbere.

Iyi nama yitabiriwe kandi n’Abasenateri Margareta Budner, Magdalena Kochan na Krzysztof Kwiatkowski.

Abagize itsinda ry’abashoramari n’abayobozi mu nzego zinyuranye bo muri Pologne ubwo baheruka gusura u Rwanda mu Ukuboza 2022, bishimiye gushora mu Rwanda, bitewe n’uburyo ari Igihugu bafata nk’amarembo abinjiza mu isoko rigari ryo mu karere ruherereyemo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Pologne, Pawet Jabloriski, ari na we wari uyoboye iryo tsinda ry’abashoramari n’abafata ibyemezo muri Leta y’icyo gihugu, yatangaje ko bitarenze uyu mwaka wa 2023 nta kabuza iki gihugu kizaba gifite Ambasade yacyo i Kigali, bitewe n’agaciro gakomeye Pologne iha u Rwanda muri kano karere.

Muri Kamena 2021 nibwo u Rwanda rwashyizeho Ambasaderi warwo wa mbere muri Pologne, nyuma y’imyaka myinshi yari ishize uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu aba afite icyicaro ahandi. Ni mu gihe Ambasaderi wa Pologne mu Rwanda afite icyicaro muri Tanzania.

Ni ibiganiro byabaye ku wa Kane tariki 09 Gashyantare 2023, bibera muri Sena ya Polonye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka