Ambasaderi Rwakazina yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Autriche
Ambasaderi Marie Chantal Rwakazina, yashyikirije Perezida wa Autriche, Alexander Van del Bellen, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi, ku rubuga rwayo rwa Twitter yatangaje ko uyu muhango wabereye i Vienne muri Autriche, ku wa Kane tariki 5 Gicurasi 2022.
Rwakazina kandi yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Muryango Mpuzamahanga ugenzura ikoreshwa ry’ingufu za ‘nucléaire’, azishyikiriza Rafaelo Mariano Grossi, Umuyobozi Mukuru w’uwo muryango, umuhango wabereye mu mujyi wa Vienne muri Autriche, nk’uko urwo rubuga rukomeza rubitangaza.
Rwakazina asanzwe ahagarariye u Rwanda mu bihugu birimo u Busuwisi, Liechtenstein, Vatican na Slovenia. Ni intumwa ihoraho kandi y’u Rwanda mu miryango mpuzamahanga ikorera i Genève n’i Vienne mu Busuwisi, irimo umuryango w’Abibumbye, Umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi ndetse n’indi itandukanye.
Perezida Paul Kagame ku wa 15 Nyakanga 2019, nibwo yashyizeho abahagarariye u Rwanda mu bihugu 15 by’amahanga barimo na Amb. Marie Chantal Rwakazina, wari Meya w’Umujyi wa Kigali, agirwa ambasaderi mu Busuwisi agiye gusimbura muri icyo gihugu Amb. Dr François -Xavier Ngarambe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|