Ambasaderi Karabaranga yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Cabo Verde

Ku wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bihugu bya Senegal, Guinea Bissau, Mali, Gambia na Cabo Verde, Jean Pierre Karabaranga, yashyikirije Nyakubahwa José Maria Pereira Neves, Perezida w’Igihugu cya Cabo Verde, impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Uwo muhango wabereye mu Mujyi wa Mindelo, Umurwa Mukuru w’Ikirwa cya Sao Vicente, kimwe mu birwa icumi bigize Cabo Verde, ahari ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Nyuma yo kumushyikiriza izo mpapuro, Perezida José Maria Pereira Neves na Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga, bagiranye ikiganiro amwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo ye.

Perezida José Maria Pereira Neves yashimye byimazeyo imiyoborere ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, aho mu gihe gito yahinduye imibereho myiza y’abaturage n’ubukungu bw’u Rwanda bukazamuka cyane mu myaka 20 ishize.

Yanashimye cyane imiyoborere ya Perezida Kagame ku bijyanye n’amavugururwa agamije imikorere myiza y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, ndetse n’uruhare rwe mu ishyirwaho n’ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), bizihutisha ubuhahirane kuri uyu mugabane.

Perezida Pereira Neves yasabye Ambasaderi Karabaranga, kureba amahirwe ari mu bucuruzi n’ubukungu byazafasha gushimangira ubutwererane mu bukungu hagati y’ibihugu byombi.

Ambasaderi Karabaranga yagejeje kuri Perezida José Maria Pereira Neves, indamukanyo ya kivandimwe ya mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame. Yavuze ko amahirwe n’icyizere byo guhagararira u Rwanda na Perezida Kagame muri Cabo Verde, azabikoresha mu guteza imbere ubutwererane no gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Yanaboneyeho umwanya wo kumugezaho uko ubukungu bw’u Rwanda n’imibereho myiza by’Abanyarwanda bikomeje gutera imbere, na byinshi byagezweho n’ubuyobozi bwa Perezida Kagame.

Aganira n’abanyamakuru nyuma y’uwo muhango, Amb Karabaranga yagaragaje ko Ambasade y’u Rwanda izakomeza kurushaho gushimangira umubano mwiza, hagati y’Ibihugu byombi mu nzego zose.

Ambasaderi Karabaranga yari aherekejwe na Madamu we, Viviane Uwicyeza, n’Umujyanama wa kabiri muri Ambasade y’u Rwanda muri Senegal, Madame Anitha Kamariza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka