Ambasaderi Busingye yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Bwongereza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Mata 2022, Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’u Bwongereza, Johnston Busingye, yashyikirije nyiricyubahiro Umwamikazi Elizabeth II, impapuro zimwemerera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu.

Ni umuhango wabereye i Buckhingam Palace, Ingoro y’Umwamikazi Elizabeth II hifashishijwe ikoranabuhanga rya video. Busingye yaje atwawe mu igare rikururwa n’ifarasi aherekejwe n’umugore we.

Ku ngoro ya Buckingham, Ambasaderi Busingye yagejeje ku Mwamikazi ubutumwa bw’indamukanyo z’umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, zimwifuriza ibyiza.

Ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu, bwagarutse ku gushimangira umubano n’ubufatanye bukomeye hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza, ndetse banaganiriye ku nama ya CHOGM2022 izabera i Kigali.

Uyu muhango wakurikiwe no kwakirwa n’abandi bahagarariye ibihugu byabo mu Bwongereza, barimo n’abashya ndetse n’inshuti z’u Rwanda. Busingye yavuze ko byari iby’agaciro kugirana ibiganiro n’Umwamikazi by’umwihariko ku nama ya CHOGM, izakirwa n’u Rwanda.

Ati “Nagize amahirwe yo kugirana ibiganiro byinshi na nyiricyubahiro Umwamikazi, by’umwihariko, ku nama ya CHOGM2022. Imyiteguro irakomeje, dutegereje kuzabona benshi muri mwe i Kigali, aho tuzabakirana ikaze.”

Amb. Busingye yavuze ku bufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza mu by’abimukira n’iterambere, agaragaza ko buzarushaho guha agaciro ubuzima bw’abimukira.

Ati “Bizashyira imbere agaciro n’umutekano w’abimukira, ndetse kandi bizashyigikira ishoramari mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda, bizatanga amahirwe ku mirimo yaba ku bimukira ndetse n’Abanyarwanda.”

Yakomeje avuga ko uyu munsi u Rwanda rwakira impunzi ziva mu bihugu bitandukanye byo mu karere, ku mugabane no mu bindi bihugu nka Afuganisitani.

Ati “Gutabara iyo abantu bari mubibazo bisobanura abo turi bo nk’igihugu, nk’abantu.”

Busingye yagarutse ku bufatanye bwa Ekipe ya Arsenal n’u Rwanda, avuga ko biri mu rwego rwo gutuma abantu benshi bamenya u Rwanda bakarusura, bakareba n’amahirwe ahari y’ishoramari.

Ati: “Turashaka ko abantu benshi bashoboka bahatemberera mu biruhuko, bakahaguma cyangwa bagakora ubucuruzi mu Rwanda. Ikirenze byose turashaka ko abantu bose baza mu Rwanda batazibagirwa ibyiza bahaboneye”.

Ambasaderi Busingye yavuze ko mu gihe azamara mu nshingano ze yiteguye kuzakorana n’abahagarariye ibihugu byabo mu Bwongereza, mu rwego rwo guteza imbere umubano w’ibihugu byabo n’u Rwanda.

Ati “Ni byiza kubona amasura menshi y’inshuti zituruka mu bihugu byinshi, u Rwanda rwishimira kugira umubano mwiza kandi ukomeye. Ntegerezanyije amatsiko kuzafatanya namwe mu gihe nzamara i London, no gushimangira umubano hagati y’ibihugu byacu.”

Busingye wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, yahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda mu Bwongereza tariki ya 31 Kanama 2021.

U Rwanda rukomeje imyiteguro y’inama ya CHOGM izitabirwa n’Igikomangoma Charles n’umugore we, Camilla. Muri iyo nama kandi nibwo u Rwanda ruzahabwa kuyobora umuryango wa Commonwealth. Iyi nama izabera i Kigali tariki ya 20 Kamena, nyuma yo gusubikwa muri 2020 na 2021 kubera icyorezo cya Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Cyore...nonese impapuro yazihaye tv ? Ndabona ari imbere ya tv irimo queen!...

Luc yanditse ku itariki ya: 30-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka