Amb Rwamucyo yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Thailand
												
												Yanditswe na
												
											
										
													Nadia Uwamariya
												
												
											Ambasaderi Ernest Rwamucyo yashyikirije Umwami wa Thailand, Maha Vajiralongkorn, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Ambasaderi Rwamucyo, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko yiteguye gukomeza gushimangira umubano w’u Rwanda na Thailand.
Ambasaderi Rwamucyo asanzwe ahagarariye u Rwanda mu Buyapani, Malaysia, Philippines na Thailand, akaba afite icyicaro i Tokyo mu Buyapani.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
| 
 |