Amb. Jean Baptiste Habyalimana yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Guinée Equatorial

kuri uyu wa mbere taliki ya 19 Gashyantare , mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Malabo, Perezida wa Guinée Equatorial Teodoro Obiang Nguema Mbasogo yakiriye impapuro zemerera Ambasaderi Habyalimana Jean Baptiste guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Perezida wa Guinée Equatorial Teodoro Obiang Nguema Mbasogo yakiriye impapuro zemerera Dr Jean Baptiste Habyalimana guhagararira u Rwanda mu gihugu ayobora
Perezida wa Guinée Equatorial Teodoro Obiang Nguema Mbasogo yakiriye impapuro zemerera Dr Jean Baptiste Habyalimana guhagararira u Rwanda mu gihugu ayobora

Mu kiganiro gito bagiranye, Perezida Teodoro Obiang yagize ati “ U Rwanda na Guinée Equatorial byishimira umubano ntangarugero bifitanye, ndetse ukwiye gushimangirwa no mu nzego zose.

Yanavuze kandi ko yishimira uruhare rwa Nyakubahwa Paul Kagame mu guteza igihugu cy’u Rwanda imbere ndetse n’umurava we mu guharanira icyateza imbere Afurika yunze ubumwe, afatanya n’abandi bayobozi b’ibihugu bya Afurika gushakira umuti ku kibazo cy’ubukene cyugarije Afurika.

Ambasaderi Habyalimana nyuma yo gutanga ubutumwa yahawe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yatangaje ko yishimiye guhagararira u Rwanda muri Guinée Equatorial isanzwe ifitanye umubano mwiza n’u Rwanda, anizeza Perezida Teodoro Obiang ko azakomeza gushimangira ubufatanye ndetse n’umubano mwiza biri hagati y’ibihugu byombi.

Yamuhaye ikaze anamwifuriza ishya n'ihirwe mu kazi
Yamuhaye ikaze anamwifuriza ishya n’ihirwe mu kazi

Ambasaderi Habyarimana , Yanavuze kandi ko azakora ibishoboka byose kugira ngo uyu mubano wungure abaturage b’ibihugu byombi mu nzego zose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka