Amb. Bazivamo yakiriwe na Ousmane Sonko umunyapolitiki uyoboye ishyaka riri ku butegetsi muri Senegal

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi Amb. Bazivamo Christophe, yagiranye ibiganiro na Perezida w’Ishyaka PASTEF ryo muri Senegal, Ousmane Sonko.

Amb. Bazivamo yamugejejeho ubutumwa bw’ishimwe bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, bujyanye n’Inama Nkuru ya mbere y’Ishyaka PASTEF anamushimira ko yatumiye FPR muri iyo Nama Nkuru.

Abayobozi bombi baganiriye ku ngingo zitandukanye zigamije kubaka umubano hagati y’imitwe yombi ya Politiki, no hagati y’u Rwanda na Senegal.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi Amb. Christophe Bazivamo ari muri Senegal mu ruzinduko aherekejwemo n’abasenateri Bibiane Ndiaye Gahamanyi na Dr Charles Murigande.

Muri urwo ruzinduko kandi babonanye n’Abanyarwanda batuye muri Senegal mu gikorwa cy’ibiganiro n’ubusabane cyiswe ‘Meet and Greet’ kigamije gusangiza abanyarwanda amakuru y’igihugu cyabo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka