Amatora muri Kenya: William Ruto ari imbere mu majwi amaze kubarurwa

Amakuru aturuka muri Kenya, agaragaza ko kugeza uyu munsi tariki ya 10 Kanama 2022, mu ma saa saba zo ku manywa ku isaha y’aho muri Kenya, ku majwi yari amaze kubarurwa muri rusange, William Ruto yari ari mbere ya mugenzi we bahanganye cyane mu matora, ari we Raila Odinga.

Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye by’aho muri Kenya harimo ‘Daily Nation’, Ruto ari imbere mu majwi amaze kubarurwa aho ubu ngo afite amajwi 51.12%, mu gihe Raila Odinga we afite amajwi 48.22%. Ibyo ni ko bimeze kugeza ku isaha ya saa saba za ku manywa ku isaha yo mu Rwanda.

N’ubwo Perezida Uhuru Kenyatta yakomeje gusaba abatora ko bazaha amajwi Raila Odinga, ariko ikindi kintu ibinyamukuru bitandukanye byagarutseho, ni uko William Ruto yabonye amajwi menshi cyane kurusha Raila Odinga kuri ‘site’ y’itora, aho umuryango wa Perezida Kenyatta watoreye ku ishuri ribanza rya Mutomo- Gatundu mu Majyepfo ya Kenya.

Kuri iyo Site Perezida Kenyatta na mama we, Ngina Kenyatta n’umugore we Margareth Kenyatta batoreyeho, William Ruto yabonye amajwi akubye kabiri ayo Raila Odinga yabonye. Mu majwi yabaruwe kuri iyo ‘Site’, Ruto yabonye 983 naho Odinga abona amajwi 464.

N’ubwo muri rusange William Ruto ari imbere mu majwi, ariko hari aho Abanya-Kenya batoye Odinga cyane kurusha Ruto, nk’uko byatangajwe na Nation Africa, ku Banya-Kenya baba mu Rwanda, Odinga yabonye amajwi 150 ni ukuvuga 62.7 % y’amajwi yose yo muri ‘Dispora’ ya Kenya mu Rwanda. William Ruto wakurikiye Odinga mu majwi yabonye 81.

N’ubwo amajwi ataratangazwa muri rusange, ariko bamwe mu bashyigikiye William Ruto ngo bari batangiye kujya mu mihanda, babyina intsinzi y’umukandida wabo bavuga ko nta kabuza aributsinde amatora, ndetse ko ntaho Odinga yanyura yiba amajwi ngo atsinde.

Muri rusange ngo amajwi y’ibizava mu matora y’aho muri Kenya, byose bizaba byamaze gutangazwa bitarenze itariki 16 Kanama 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka