Amashusho yakwirakwijwe agaragaza umugabo akubita umwana ku gikuta yari filime

Amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugabo ajugunya umwana ku gikuta anakubita umugore we, byatangajwe ko yari filime yakuwemo ako gace kakwirakwijwe.

Amakuru yabanje kuvuga ko aya mashusho yakwirakwijwe ari ay’umugabo witwa Njuguna Mark wo mu gace ka Murang’a muri Kenya nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bimwe byo muri Kenya, ko uyu mugabo wakubitaga umugore we witwa Mary Muthoni.

Ibi bitangazamakuru kandi byavugaga ko uru ruhinja yakubise ku gikuta rwahise rushiramo umwuka, bikavugwa ko aya makuru yari yahamijwe na Njuguna Samuel Kigumo, Se w’uyu mugabo. Nyuma yo gutabazwa n’umukazana we Marry Muthoni.

Ni mu gihe, iyi video ahubwo yahujwe n’ikirego cy’umugabo wo mu gace ka Murang’a uheruka kwica umwana we w’umuhungu w’amezi ane, ndetse akaba yaratawe muri yombi nk’uko Polisi ibitangaza. Umurambo w’uwo mwana wahise ujyanwa ku bitaro bya Kago, ibi bikaba byarabaye ku wa 25 Mutarama 2022.

Aya mashusho yasakajwe agaragaza umugabo aho aba ari gukubita umugore we umukandara mbere yo gufata umuhungu wabo wari uryamye hasi akamujugunya ku rukuta.

Amakuru avuga ko aya mashusho atari impamo, ndetse ko bitanabereye muri Kenya ahubwo ko ari agace ka filime yo muri Tanzania iri mu rurimi rw’Igiswahili yitwa Sitamani Kuolewa Tena cyangwa se ugenekereje mu kinyarwanda bishatse kuvuga ngo“Sinzongera gushaka ukundi” nk’uko ikinyamakuru Kenyans.co.ke cyo muri Kenya kibitangaza.

Iki kinyamakuru kivuga kandi ko iyi videwo yateje umujinya mu Banyakenya, bavuga ko bitagakwiye ko umuntu yagira umujinya ungana kuriya, ku buryo ahinduka igisimba, ndetse banasaba ko ibikorwa nk’ibyo by’ihohoterwa bigomba gucika, ababikora bakabihanirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka