Amasezerano ya leta ya Kongo na M23 yashyizwe igihe kitazwi

Nyuma y’amezi 11 intumwa za leta ya Congo na M23 bari mu biganiro Kampala, umunsi w’ejo kuwa 11/11/2013 wari utegerejweho gushyiraho umukono ku masezerano warangiye adasinywe, ndetse ubu igihe cyo gusinya ayo masezerano cyashyizwe igihe kitazwi.

Leta ya Congo yanze gusinya ayo masezerano y’amahoro ivuga ko atuzuye kandi ko atakitwa Amasezerano y’amahoro ahubwo yafatwa nk’itangazo ryo kurangiza intambara.

Umwuka wo kudasinya Amasezerano ukaba waratangiye kugaragara ku munsi yari gusinywaho ahagana ku isaha ya saa cyenda aho zimwe mu ntumwa za leta ya Congo zavugaga ko zidasinya Amasezerano na M23 kuko ntaho izwi na leta ndetse ngo n’igitutu cya gisirikare M23 yari ifite cyashize.

Intumwa za leta ya Congo na M23, abahagarariye ibihugu byabo n’umuhuza mu biganiro bose bakaba batashye imishyikirano itarangijwe ku mugaragaro nkuko byari byitezwe.

Mu bagize icyo batangaza harimo madamu Mary Robinson, intumwa yihariye ya LONI mu biyaga bigari yatangaje ko ibiganiro aribwo buryo bwo gucyemura ibibazo byo mu burasirazuba bwa Kongo n’ubwo mu minsi ishize yari yashyigikiye ibikorwa bya gisirikari byakozwe n’ingabo za Kongo zitewe ingabo mu bitugu n’umutwe wihariye ushinzwe kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Kongo igihe barwanyaga M23 bikayiviramo gutsindwa ku mugaragaro.

Abari bahagarariye umutwe wa M23 ntibagize icyo batangaza, hakaba hibazwa ikigiye gukurikiraho n’ubwo umuhuza muri ibyo biganiro yavuze hasuzumwa ibitumvikanyweho ariko amasezerano y’amahoro akazashyirwaho umukono bidatinze.

Syldio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

igitekezo twatnga n

Hakizimana browon yanditse ku itariki ya: 26-12-2013  →  Musubize

Bareke kwigizankana Kuko amaho ya congo ntabwo azazanywa nintambara zidashira Ahubwo leta Ya congo nishake uburyo birukana ziriya nyeshyamba zose zikomoka mubindi bihugu ubundi ishyikirane nabakongomani bayo Nka m23.

ngabo yanditse ku itariki ya: 18-11-2013  →  Musubize

Ese ubundi barasinya ngo bitange iki?bazi kurwaza abantu umutwe gusa.

justin yanditse ku itariki ya: 12-11-2013  →  Musubize

abanyapolitiki ba DRC nta bushake na mba bwo kurangiza intambara kdi na UN ibifitemo uruhare. intambara ntizana amahoro, bitege iyi mitwe ishoza izindi ntambara

africa yanditse ku itariki ya: 12-11-2013  →  Musubize

None se uretse kwigiza nkana wewe uri Leta ya Congo wasinya amasezerano na M23 uno musi ushingiye kuki? M23 niba idashobora kubona inguvu zokongera kuvyura umutwe, igisigay nugusaba imbabazi bishikane ntakindi, nayo amasezerano yo bayibagire.

Ngango yanditse ku itariki ya: 12-11-2013  →  Musubize

Erega Nakabira iyi ntambara imuhagutuza icyishasa ku
ko abamwita umunya rwanda bara ngamira intambara
bagasa nkabibagiwe Leta yabo.Uyu numukino muremure
abantu bigoye gusobanukirwa.Nonesenimba urukumukuraho
kuki Uganda ida whyigikira Bemba nkuko mbere yamufashaga
kandi ufiteningabonyishizimuwhyigikiye ndetse nabatuye
Kishasa.Nurujijo tubitegeamaso.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 12-11-2013  →  Musubize

Leta ya DRC erega ntishaka ko habaho amasezerano! Ndabona ishaka ko M23 yemezwa ko yatsinzwe, ikagenda ikava no ku butaka bwa Congo, ntizongere kunvikana. Kandi icyemezo cyo kurwanya EDLR nacyo buriya barunva kibagonga, kandi igomba kuhaguma ikajya ibafasha nk’uko bisanzwe.

mignone yanditse ku itariki ya: 12-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka