Amasezerano y’ubufatanye bwa FARDC na FDLR n’uko babigisha kurashisha drone - Ubuhamya

Soldat Mbale Hafashimana ni umwe mu Banyarwanda bahunze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, akajya mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ari kumwe n’umuryango we. Avuga ko bakiva mu Rwanda bahise bajya mu nkambi ya Mugunga (RDC), imaze gusenywa berekeza ahitwa Lubero, aho babaye kugera mu 2022, bajya gutura ahandi hitwa Kararenga.

Soldat Mbale Hafashimana
Soldat Mbale Hafashimana

Uko yisanze muri FDLR

Uyu musirikare wahoze mu nyeshyamba za FDLR mu mutwe witwa Crap, avuga ko izo nyeshyamba zamusanze muri Pariki y’Ibirunga, aho bakoraga ibikorwa byo gutwika amakara no kuragira inka.

Bavutse ari abana icumi, bose barahunganye bamwe bapfira mu ntambara za hato na hato zaberaga mu mashyamba ya RDC, abandi bashakwa n’Abanyekongo kuko avukana n’abakobwa gusa.

Arangije guhabwa imyitozo ya gisirikare yahise yoherezwa gukorera mu mutwe wa FDLR witwa Crap, ushinzwe gusa ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kugeza igihe yafashe icyemezo cyo gutaha mu Rwanda mu kwezi k’Ukwakira 2025.

Bimwe mu byo yibukira kuri Col. Ruhinda ubundi witwa Protogène Ruvugayimikore, bivugwa ko ari we washinze umutwe wa Crap, ni uko yakundaga abasirikare n’igisirikare.

Ati “Nibyo ashobora kuba yarazize, nabaga iwe, nari mu bashinzwe kumurinda (escort), n’abana be bose ndabazi. Yapfuye ndi mu rugo iwanjye i Goma. Yapfuye ari nijoro, njyayo mu gitondo kare, urupfu rwe ndaruzi neza.”

Arongera ati “Kugeza igihe bamutegeye gerenade (grenade) mu gitanda cye, umwana wamusasiraga baramukoresha, amutega gerenade agiye kuryama nka saa moya z’ijoro, iramuturikana, bamujyana mu bitaro i Goma ahantu hitwa Heal Africa, agezeyo ntiyagira amahirwe yo kubaho agwamo, biba ngombwa ko bamugarura aho twari dufite ikigo Mubambiro haruguru i Sake, bamushyingura aho ngaho.”

Urupfu rwa Col. Ruhinda ngo rwateje imvururu nyinshi zamaze igihe kirenga icyumweru, kubera ko hari benshi bavugaga ko ashobora kuba yarishwe, ariko nyuma ziza guhoshwa asimburwa na Komanda Sego (Col. Guillaume Gasimba).

Hafashimana ati “Na n’ubu muri FDLR byazanye umwuka mubi, ni ukuvuga ngo Crap ntabwo yumvikanaga na FOKA, abasikare bafite umwuka mubi kuko twakundanaga na we cyane (Ruhinda), yaduteraga imbaraga (morale).”

Ahantu Crap yabaga, ngo ntabwo bahabaga bonyine kuko hari izindi ngabo nyinshi zirimo iza FARDC, SADC, MONUSCO na Wazalendo, nubwo batahaga ahantu hatandukanye ariko ibigo byabaga byegeranye cyane.

Nyuma yo gufatwa kwa Goma mu mpera za Mutarama 2025, kujyayo byarahagaze, basubira mu mashyamba kugera igihe yafatiye icyemezo cyo gutaha, aho yongeye guhurira n’umugore wa Col. Ruhinda wari umaze iminsi atashye.

Ati “Ni umuntu wabinshishikarije wari mu cyiciro cya 74, yari umusirikare nabanaga na we, arataha aba ari we unyakura, ampa amakuru kuko jye nari mfite ubwoba ko ibyo arimo kumbwira ari gukoreshwa. Ni we wampaye amakuru yabo (umugore wa Ruhinda), ariko twe bakimufatira i Goma twari tuzi ko afunzwe.”

Umutwe wa Crap ngo wari ugizwe n’abasirikare bagera kuri 600, ubwo babaga i Sake, bakaba bari bafite inshingano zo gushaka ibiryo, imiti n’ibindi bakwifashisha, kubera ko M23 yabagabagaho ibitero bagapfusha abasirikare abandi bagakomereka.

Ati “Ariko tukaza nijoro ku buryo icyatwitambikaga twabaga twakirasa, kuko kwari ukugenda tugashakira mu ma Farumasi y’abandi ntabwo imiti twayiguraga, n’ibiryo tukinjira mu ma butike y’abantu, tukabifata tukabizamura mu mashyamba. Nibwo buzima twari tubayemo, bwatugejeje mu kwezi kwa kane tariki 15.”

Arongera ati “Nibwo twabonye imbaraga zimaze gushira, M23 yaradufatiye ingamba, tutagishobora kwinjira mu Mujyi i Goma. Inzara n’ubuzima bubi bimaze kudufata niho twahise twerekeza za Rutsuru. Twaraharenze naho kuko bakomeje kudukurikira twinjira Masisi, duhagararira ku rugabaniro rwa Masisi na Walikare, ahitwa ku Ihembe niho navuye mu gisirikare tugeze.”

Avuga ko ubufasha babuhabwaga n’ingabo za FARDC, zabahaga imyambaro, ibikoresho bifashisha mu ntambara (imbunda n’amasasu) n’amafaranga yo kurya, nubwo akenshi yahitaga afatwa n’abasirikare ba FARDC, bigatuma abo muri FDLR birara mu mirima y’abaturage bakabarira imyaka.

Uko FARDC ikorana na FDLR

Nk’umwe mu basirikare ba FDLR kandi wabaga cyane hafi ya Col. Ruhinda, Soldat Hafashimana, avuga ko ingabo za RDC (FARDC), zifite imikoranire ya hafi na FDLR, kubera ko hari amasezerano basinyanye y’uko bagomba kubafasha mu ntambara bahanganyemo na M23, bayitsinda bakazabaha ubufasha bwo gutera u Rwanda, kugira ngo bahirike ubutegetsi buriho bagaruke mu gihugu.

Ati “Bafite abantu bohereje b’abavugizi, hari n’uwagiye mu kwezi kwa karindwi twabanaga w’umu Lieutenant witwa Fidèle, ubu ari i Kinshasa, ni we ushinzwe guhuza ibikorwa by’imbunda n’amasasu n’uduhimbazamusyi bagenda babona. Bafite imikoranire ku buryo FDLR na FARDC nagenda nkarara mu kigo cyabo, nkinjiramo saa sita z’ijoro nta nkomyi.”

Yungamo ati “Wazalendo na FDLR bafata uduhimbazamusyi tumwe muri Leta. Ayo mafaranga aba arimo aya bote, amafunguro, kuko batanga ibihumbi 50 by’amafaranga yo muri RDC, ni yo aba Wazalendo bafata, noneho twebwe (FDLR), natwe ni yo twagombaga gufata, ariko bo barayabika bakayakoresha imishinga yabo.”

Muri Nyakanga 2025, FARDC yasabye FDLR abasirikare bize, iboherereza 16 bafite amapeti ya ‘Adjudant’ (warrant officer), bajyanwa i Kinshasa kwigishwa kurashisha utudege duto tutagira aba pilote (drone).

Ati “Baragiye, twarabanaga. Ikindi ni uko bafite umu Lieutenant uri i Kinshasa, ushinzwe guhuza ibikorwa by’ibyo FDLR ikeneye byose, hari n’undi wicaye i Pinga kuko niho FARDC iri i Walikare, abamo, yitwa Remy, ni we ushinzwe kumenya ngo umusirikare wa FDLR atazazimirira aho ngaho. Ni byinshi bahuriyeho byakwemeza ko FARDC ikorana na FDLR.”

Crap ni umutwe wihariye wahawe inshingano zo guhungabanya umutekano w’u Rwanda gusa

Soldat Hafashimana wanabaga muri uwo mutwe wakoreraga mu mashyamba ari hafi y’imipaka ihuza u Rwanda na RDC, avuga ko nta yindi nshingano bari bafite uretse guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati “Umuntu wese bacyekaga ko yaturutse mu Rwanda yagombaga gupfa byanze bikunze, yaba mu Mujyi wa Goma yaba ari i Bukavu, dufite abana babishoboye bakagenda iyo yabaga ari muri Hotel, yavamo agapfa. Ikintu bari bashinzwe nta kindi muri FDLR yose, uretse guhungabanya umutekano w’u Rwanda.”

Abakorera muri uwo mutwe bahabwa amasomo asanzwe ya gisirikare mu gihe cy’amezi atatu iyo nta bibazo by’intambara bihari, bagahita bahabwa ayandi y’igikomando mu gihe cy’andi mezi abiri, uyatsinze akemererwa kuwujyamo, (Crap).

Col. Ruhinda akiyobora uwo mutwe, tariki 5 za buri kwezi umusirikare wese yahabwa ibihumbi 40 by’amafaranga akoreshwa muri RDC, yitwaga aya bote, ariko amaze gupfa bakajya bazibazanira ntibayabahe.

Soldat Hafashimana avuga ko umusirikare ugerageje gutaha yicwa, n’uwo bamenyeho ayo makuru wese, bitamusiga amahoro, bigatuma abari muri FDLR babitinya, bagahitamo kwemera kuguma mu mashyamba, aho nta musirikare wo ku rwego rwo hasi ushobora kurenza imyaka itanu atarapfa kubera intambara bahoramo muri ayo mashyamba.

Aha niho abatashye bahera babasaba gutaha mu Rwanda, kugira ngo bafatanye n’abandi kurwubaka, kuko hari amahoro kandi bakira neza buri wese ubagannye.

Hari amakuru avuga ko ingabo za FARDC zabyutse zigaba ibitero bya drones mu gace ka Mikenke, gaherereye muri Teritwari ya Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bivugwa ko zari zigambiriye kwica Abanyamulenge bari basanzwe bahatuye n’abashinzwe inkambi.

Umunyapolitiki Moïse Nyarugabo ukomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge, yasobanuye ko ibi bitero byagabwe mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu.

Yagize ati “Ni saa munani z’igitondo cyo kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2025, drones za Tshisekedi zarashe umudugudu wa Mikenke utuwe n’abasivili, hakaba ari na ho hari inkambi y’Abanyamulenge batwikiwe imidugudu. Bitewe n’amasaha, imibare ntiramenyekana ariko nta gushidikanya hari abasivili bagomba kuba babigendeyemo.”

Amakuru avuga ko ingabo za FARDC, iz’u Burundi, Wazalendo na FDLR ziri mu gace ka Point-Zéro, Mikalati, Kigazura, Marunde, Kipupu, Rugezi na Mukoko, ziteganya kugaba ibindi bitero simusiga muri Minembwe na Mikenke; ahatuye Abanyamulenge.

Reba ibindi muri iyi video:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka