Amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC ashobora kubyara ishoramari rinini

U Rwanda na RDC babifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bamaze kwemeranya ko amasezerano y’amahoro azasinywa muri Kamena, akazashyirwaho umukono na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi, mu muhango uzabera muri White House imbere ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump.

Byitezwe ko kuri uwo munsi hazasinywa ayo masezerano y’amahoro, hazahita hanasinywa andi ajyanye n’ubukungu hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu byombi, aho nta gihindutse hitezwe ishoramari rinini rya Amerika muri ibi bihugu byombi.

Amerika ivuga ko ari amasezerano azaba akubiyemo ishoramari rya za miliyari z’amadorari mu ishoramari ririmo n’amabuye y’agaciro, Umujyanama mukuru wa Perezida Donald Trump muri Afurika Massad Boulos avuga ko ibihugu byombi bizungukira muri ayo masezerano.

Ati: "Ubwo tuzasinya amasezerano y’amahoro…amasezerano ku mabuye y’agaciro na RDC azasinywa uwo munsi, maze andi nk’ayo, ariko atandukanye mu ngano, asinywe n’u Rwanda kuri uwo munsi.”

Byari byitezwe ko kuri uyu wa Gatanu ari bwo abayobozi ku ruhande rwa RDC n’u Rwanda bagombaga guha Washington, inyandiko y’ibanze y’amasezerano y’amahoro, ashobora gushyirwaho umukono mu gihe cy’amezi abiri, uhereye uwo munsi, ni ukuvuga muri Kamena.

Ibi binashimangirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe, uvuga ko tariki 2 Gicurasi ari yo yemejwe ko buri ruhande rugomba kuba rwatangiyeho imbanziriza mushinga w’ayo masezerano.

Ati “Nibyo twumvikanyeho. Amasezerano y’ibanze kuri uyu wa Gatanu, gusinya muri Kamena muri White House.”

Amerika isobanura ko mbere y’uko amasezerano asinywa, impande zombi hari ibyo zigomba kuzabanza kumvikanaho, birimo ko RDC igomba gukemura burundu ibibazo by’umutekano birimo n’icya FDLR.

Ikindi ni uko RDC igomba kuzabanza kurangiza amavugurura y’imbere mu gihugu ajyanye n’imiyoborere n’uburyo bwo gusaranganya inyungu ku turere.

Ibihugu byombi bigomba kuzemera ko buri kimwe hari amasezerano kigomba kugirana na Amerika ajyanye n’ubukungu.

Amerika ivuga ko nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’amahoro, mu masezerano izasinyana n’ibihugu byombi, ayo izagirana na Congo ari yo manini cyane kuko ari igihugu gifite umutungo kamere mwinshi ariko n’u Rwanda hari ayo ruzasinya.

Umujyanama wa Trump wihariye mu bibazo bya Afurika, Massad Boulos ati “U Rwanda narwo rufite umutungo kamere n’ubushobozi hamwe n’amahirwe yihariye mu bijyanye n’amabuye y’agaciro, hamwe no mu bijyanye n’ubucukuzi, bitari ibyo gusa ahubwo no mu bijyanye no kuyatunganya no kuyacuruza.”

Ayo masezerano y’ubucuruzi agena ko sosiyete zo muri Amerika zizashora imari muri RDC ndetse n’izindi zo mu bihugu by’inshuti za Amerika nazo ziri gushishikarizwa kubikora. Amerika ivuga ko hari sosiyete ziri mu biganiro byo kuba zashora nibura miliyari 1,5$ muri RDC.

Uruhande rwa Amerika muri aya masezerano y’ubucuruzi hagati yayo n’u Rwanda na RDC, ruzajya rurebererwa n’Ikigo Mpuzamahanga cya Amerika gishinzwe iterambere n’imikoranire mu rwego rw’imari, DFC.

Muri ayo masezerano hari ingingo zaganiriweho, zirimo n’izijyanye n’ibikorwaremezo hagati y’impande zombi, kuko Amerika isanga kugira ngo umutungo kamere wo muri RDC, ubyazwe umusaruro ukeneye ibikorwa remezo.

Imishinga ivugwa, iyo irimo umuhanda wa Gari ya moshi muri gahunda yiswe Lobito Coridor, uhuza Angola, RDC na Zambia, ukazaba ureshya na kilometero 1.300. Ni umwe mu mihanda uzajya wifashishwa mu kugeza amabuye y’agaciro yo muri aka karere ku isoko mpuzamahanga, ukazuzura utwaye miliyoni 560$.

Mu bijyanye n’amashanyarazi. umushinga uhanzwe amaso ni urugomero rwa Ruzizi III, rwitezweho gutanga 147 MW. Ni umushinga watangiye mu 2016 byitezwe ko uzarangira mu 2024, ariko uza kugenda udindira. Ubu imirimo byitezwe ko izarangira mu 2030, aho ishoramari ryose ryawo ringana na miliyoni 450$.

Uyu mushinga uhuriweho n’ibihugu bitatu, u Rwanda, RDC n’u Burundi. Mu gihe uzaba wuzuye, bikazasaranganywa amashanyarazi, aho u Rwanda ruzahabwa 47MW hanyuma izisigaye zisaranganywe ibindi bihugu, RDC n’u Burundi.

Boulos ati “Hari ibikorwaremezo bindi byitezwe bijyanye n’amashanyarazi. Urugomero rwa Ruzizi III ni ingenzi cyane. Hari n’izindi ngomero zizatanga amashanyarazi, habeho imiyoboro ihuza impande zombi.”

“Hari sosiyete ziri gukora ku by’imiyoboro no gusaranganya amashanyarazi. Hari akazi kenshi rero kari muri uru rwego rw’ingufu.”

Amabuye y’agaciro yo muri RDC ashobora gutunganyirizwa mu Rwanda
Muri aya masezerano y’ubucuruzi azasinywa hagati y’u Rwanda na Amerika, iki gihugu kivuga ko ruzungukira mu bijyanye no “kongerera agaciro amabuye”.

Bivuze ko amabuye y’agaciro azajya avanwa muri RDC ashobora kuzajya agezwa mu Rwanda agatunganya, akaba ari narwo ruyohereza ku isoko mpuzamahanga.

Amerika ivuga ko u Rwanda ruri gushyiraho ibyanya byahariwe inganda, ku buryo hashobora kubakwa izindi nganda zitunganya amabuye y’agaciro.

U Rwanda rufite inganda zitunganya amabuye y’agaciro zirimo Gasabo Gold Refinery, (rutunganya zahabu), Power X Refinery (rutunganya Tantalum) na LuNa Smelter (rutunganya Tin).
Iyo amabuye y’agaciro yoherejwe ku isoko mpuzamahanga adatunganyijwe, igihugu cyayohereje gicibwa amande y’uko cyohereje adatunganyije, byanarangira, niba ari coltan yoherejwe, mu ruganda ruyitunganya hari andi mabuye avamo.

Gusa icyo gihe igihugu cyayohereje ntikibarirwa agaciro k’andi mabuye, ahubwo kibarirwa gusa iby’icyo byoherejwe.

Nka Zahabu, iyo itunganyirijwe mu Rwanda, isohoka mu ruganda ari umwimerere ku kigero cya 99%, hanyuma umwanda wayo ni wo uvamo umuringa (Silver), ibuye ricuruzwa rigakorwamo imitako.

Kuba u Rwanda rufite inganda zitunganya amabuye y’agaciro, rwunguka kabiri. Icya mbere ni uko iyo rucuruje ku isoko mpuzamahanga, rudacibwa amande y’ibyitwa umwanda, kandi rubasha kubyaza umusaruro bya bindi bisigaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka