Amakimbirane abera ku Isi ahitana abarenga ibihumbi 21 ku munsi kubera inzara - Oxfam
Umuryango mpuzamahanga wita ku kurwanya ubukene n’akarengane (Oxfam), muri raporo nshya watangaje ko ibibazo by’imfu ziterwa n’inzara kubera amakimbirane abera hirya no hino ku Isi biri ku kigero gikabije.

Raporo yashyizwe ahagaragara n’uyu muryango ukorera mu Bwongereza ku munsi w’ibiribwa World Food Day, wazihizwaga ku wa gatatu, ivuga ko abantu bari hagati y’ibihumbi birindwi (7,000) kugeza ku bihumbi 21 bashobora gupfa buri munsi bazize inzara mu bihugu byugarijwe n’amakimbirane.
Raporo yiswe intambara y’ibiribwa (Food Wars), yakozwe nyuma y’isuzuma ryakorewe mu bihugu 54 byugarijwe n’amakimbirane, igaragaza ko muri rusange abantu bagera kuri miliyoni 281.6 bafite ikibazo gikomeye cy’inzara.
Ntabwo ari ibyo gusa kuko Oxfam igaragaza ko aya makimbirane yabaye imbarutso ikomeye yo gukura mu byabo abagera kuri miliyoni 117.
Oxfam yashimangiye ko amakimbirane atariyo ntandaro yo guteza ibibazo by’inzara gusa, ahubwo ko impande ziba zishyamiranye ziri gukoresha cyane undi muvuno nk’intwaro yo guhagarika imfashanyo y’ibiribwa, gufunga imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi.
Muri Nzeri, ibigo bitatu bikora ibikorwa by’ubutabazi byatanze umuburo ko hatagize igikorwa, Isi izahura n’ikibazo cy’inzara izaba amateka muri iki kinyejana, nyuma y’uko hadutse intambara yo muri Sudani, ndetse n’iyo muri Gaza kuko zatumye umubare munini w’abaturage baribasiwe n’ibibazo by’ibura ry’ibiribwa.
Emily Farr ukora muri Oxfam mu rwego rw’ibiribwa n’umutekano mu by’ubukungu yagize ati: "Mu gihe amakimbirane akomeje kwiyongera ku Isi, inzara yabaye intwaro ihitana benshi ikoreshwa n’impande zihanganye, zihonyora n’amategeko mpuzamahanga."
Emily akomeza avuga ko ibibazo by’inzara bigaragara ko biri kugirwamo uruhare n’ababikora ku bushake kandi bikarushaho kugira ubukana ku bantu bakeneye ibiribwa. Abagera kuri 1/2 cya miliyoni muri Gaza, 83% byabo bakeneye imfashanyo ariko kandi ntizibasha kubageraho.
Yagaragaje kandi ko hejuru ya 3/4 bya miliyoni muri Sudani bafite ikibazo cy’inzara kubera ingaruka ziterwa n’intambara ikomeje kubera muri iki gihugu bigatuma n’imfashanyo z’ibiribwa zitagera ku bazikeneye, kandi ko bishobora kuzagira ingaruka no ku biragano bizaza.
Amakimbirane akomeje gukaza umurego hirya no hino ku Isi, si ibibazo by’inzara ari guteza gusa, kuko agira n’ingaruka ku mihindagurike y’ikirere, ihungabana ry’ubukungu n’ubusumbane.
Mu bindi Oxafam igaragaza, harimo n’ibiza biterwa n’imihindagurike y’ikirere, nk’amapfa n’imyuzure, izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku Isi, umwaduko w’ibyorezo bitandukanye, ndetse byumwihariko intambara y’u Burusiya na Ukraine, nayo yarushijeho kongera inzara muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo.
Oxfam yasabye ko Isi ishyira imbaraga mu gutuma intego z’iterambere rirambye zivuga ko mu 2030 hazaba haranduwe ubukene n’inzara zibasha kugerwaho.
Yahamagariye imiryango mpuzamahanga, harimo n’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano, gukurikirana hakurikijwe amategeko mpuzamahanga abo bose bakomeje gukora ibyaha byo kwicisha inzara abaturage.
Ohereza igitekerezo
|