Amafoto: Imyigaragambyo yo kwamagana iyicarubozo n’ihohoterwa bikorerwa abirabura ku isi irakomeje
Kuva mu Bufaransa, Australie, u Buyapani, u Bwongereza, n’ahandi ku isi, abaturage ibihumbi bagiye mu mihanda mu mpera z’icyumweru gishize, aho bakomeje kwamagana ihohoterwa rikorerwa abirabura.
Ijambo ‘Black Live Matter’ (Ubuzima bw’Abirabura bufite agaciro) ryamaze gukwira mu bihugu byinshi ku isi. Iyi myigaragambyo, yatangiye ubwo umwirabura George Floyd yicwaga n’umupolisi amutsikamiye ku ijosi kugeza ashizemo umwuka, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Washington, Philadelphia, Texas, New York, n’ahandi abaturage bigaragambije mu mahoro mu mpera z’icyumweru gishize. Ikinyamakuru The Washington Post, gihamya ko iyi myigaragambyo imaze ibyumweru bibiri iri mu ikomeye cyane yiyanditse mu mateka ya USA.

Kuwa gatandatu tariki 06 Kamena, mu Mujyi wa Melbourne abaturage bifatanyije n’isi mu kwamagana ihohoterwa n’ivanguraruhu.
Mu Buyapani

Abayapani na bo bagaragaje ko igihugu cyabo kitasigaye inyuma mu kwamagana ivangura n’ihohoterwa bikorerwa abirabura. Bavuga ko ibi babirambiwe.
U Bwongereza

Imbere y’inteko ishinga amategeko mu Mujyi wa London, kuwa 06 Kamena, abigaragambya bakomeje kwamagana imikorere y’abapolisi bahohotera abirabura.
U Bufaransa

Mu Mujyi wa Paris ni uku byari byifashe kuwa gatandatu tariki 06 Kamena. Abagera ku bihumbi 23 baramagana ivanguraruhu, bavuga ko badashaka kongera kubona abirabura bicwa bazira ubusa nk’uko byakorewe Adama Traoré mu Bufaransa na George Floyd muri USA.
U Budage

Uyu ni umukinnyi w’Umwongereza Jadon Sancho, yambaye umupira wanditseho ngo ‘Nta butabera, nta mahoro’, mu myitozo yo kuri uyu wa 06 Kamena mu Budage.
Tunisia

Mu Mujyi wa Tunis, abagera kuri 200 barasaba ubutabera kuri bose, basaba agahenge ngo bahumeke kuko ivanguraruhu ribaheza umwuka.
Canada

Kuwa gatanu no kuwa gatandatu, mu Mujyi wa Toronto, abaturage bagaragaje akababaro kabo ku ihohoterwa rikorerwa abirabura.
U Butaliyani

Aha ni ku cyumweru tariki 07 Kamena mu Mujyi wa Roma mu Butaliyani. Abaturage bavuga ko no muri iki gihugu abirabura bahohoterwa cyane n’inzego z’igipolisi.

Mu Mujyi wa Madrid, abaturage bavuga ko abirabura na bo bagomba guhabwa agaciro n’uburenganzira bwabo.
Brazil

Mu Mujyi wa Sao Polo, abigaragambya baramagana ivanguraruhu ariko bamagana n’uko Perezida Bolsonaro yitwaye ku cyorezo cya Covid-19
Inkuru zijyanye na: George Floyd
- USA: Joe Biden yishimiye ko umupolisi wishe George Floyd yahamwe n’icyaha
- Urukiko rwahamije Derek Chauvin icyaha cyo kwica umwirabura Georges Floyd
- USA: Umupolisi wishe George Floyd yarekuwe atanze ingwate
- Umupolisi ukekwaho kwica wa George Floyd yatahuweho no kunyereza imisoro
- Rayshard Brooks, undi mwirabura wishwe n’umupolisi nyuma ya George Floyd
- Premier League: Ijambo ‘Black Lives Matter’ rizasimbura amazina y’abakinnyi ku myenda
- Umukobwa wa George Floyd w’imyaka 6 yemerewe kuziga kaminuza ku buntu
- Mu gushyingura George Floyd, Trump yanenzwe uko yitwaye muri iki kibazo
- Umupolisi wishe George Floyd agomba gutanga miliyoni y’amadolari kugira ngo aburane adafunze
- Ibihumbi by’abantu bategerejwe mu muhango wo gusezera bwa nyuma George Floyd
- Michael Jordan yatanze Miliyoni 100 z’Amadolari mu kurwanya ivanguraruhu
- Umuhanda werekeza ku biro bya Trump wiswe ‘Black Lives Matter’
- Kanye West agiye kwishyurira kaminuza umukobwa wa George Floyd wishwe
- Minneapolis: Bacecetse iminota 8 n’amasegonda 46, igihe Chauvin yamaze atsikamiye George Floyd
- Abigaragambya muri Amerika bahawe ubutabera basabye kuri George Floyd
- USA: Pentagon yavuze ko nta basirikare izohereza kurwanya abigaragambya
- Papa Francis yamaganye iyicwa rya George Floyd
- Amakipe n’abakinnyi ku isi hose bahurije mu kwamagana urupfu rwa George Floyd (AMAFOTO)
- Niba ba Guverineri bananiwe kugarura amahoro ndohereza abasirikare bakemure ikibazo - Donald Trump
- Imyigaragambyo yo kwamagana urupfu rwa George Floyd yageze i Burayi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko nibarize! Muri China ho kirazira gukora imyigaragamyo, kandi ariho haboneka a bahohoterwa cyane kubera ivangura, cyane cyane ejobundi bahutaza abirabura babaziza Covid 19?
Kuki abashinwa bo batigaragambya kandi iwabo ivangura rihari?
Ni ugutinya se bwana Xhi Xin ping ko yabamarira ku icumu?
Ririya vangura bakoreye abirabura babaziza gukwirakwiza Coronavirus ryagombye kuvugwaho kabisa.
Mwibuke ka kagabo katutse abanya kenya ngo ni inguge hamwe na President wa Kenya nawe ngo ni inguge! !!!.