Alpha Condé agiye kugezwa imbere y’ubutabera
Urukiko rukuru rwa Guinea rwatangaje ko Alpha Condé wahoze ari Perezida w’icyo gihugu, n’abandi bari abayobozi 30 bahoze muri Leta ye, bagiye gukurikiranwa ku byaha bakekwaho.

Ibyo byaha birimo iby’ubwicanyi, gushimuta abantu, guhohotera ikiremwa muntu, guta muri yombi abantu batandukanye bidaciye mu mategeko, gufata ku ngufu abagore, gusahura ubutunzi n’ibindi byaha.
Mu bahoze muri Leta ya Perezida Condé bakekwaho ibyo byaha, harimo uwahoze ayoboye Minisiteri yubahiriza ibwirizwa shingiro rya Guinea, uwahoze ayoboye Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, abahoze bayoboye inzego z’umutekano na bamwe mu bahoze bari muri Sena.
Abari ku rutonde bose basabirwa kutemererwa kuva mu gihugu, ubutunzi bwabo bwose bugafatirwa, abari hanze y’igihugu nabo bagasohorerwa impapuro zibata muri yombi.
Urutonde rwashyizweho umukono n’umucamanza mukuru wa Gineya, Alphonse Charles Wright, kopi yarwo yahawe abanyamakuru, rwerekana ko ibyaha bikekwaho Perezida Condé n’abahoze muri Leta ye, byibanze ku myaka ibiri ya nyuma y’ubutegetsi bwabo.
Alpha Condé yahiritswe ku butegetsi muri Nzeri umwaka ushize, biciye muri coup d’Etat yakozwe n’abasirikare ari na bo ubu bayoboye igihugu.
Ohereza igitekerezo
|