Algeria irashinja Maroc kugira uruhare mu bikorwa biyihungabanyiriza ituze n’umudendezo
Algeria nyuma yo gushinja Maroc kugira uruhare mu bikorwa biyihungabanyiriza ituze n’umudendezo, yatangaje ko ishyizeho Visa ku Banyamaroc ku buryo ntawe uzongera kwinjira muri Algeria atabanje kuyisaba, mu gihe ubundi ntazo bajyaga basabwa.
Kuwa kane tariki 26 Nzeri 2024, nibwo Algeria yatangaje ko ishyizeho Visa ku baturage bose bafite ubwenegihugu bwa Maroc, kandi bikaba bigomba guhita bitangira kubahirizwa ako kanya bigitangazwa. Kuva mu 2021, Algeria na Maroc ntabwo bifitanye umubano mwiza mu bya dipolomasi.
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI yatangaje ko Algeria ishinja Maroc kuba yajyaga yitwaza ikintu cyo kuba abaturage bayo badasabwa za Visa, ikinjiza abakora mu nzego z’ubutasi za Israel bafite Pasiporo za Maroc, bakajya mu bikorwa byo kugerageza guhungabanya ituze n’umutekano by’Igihugu cya Algeria.
Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Algeria, rivuga ko “hari imikoranire ibaho muri gahunda zo gutegura ibyaha bitandukanye birimo icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu, udutsiko tw’abagizi ba nabi, abimukira binjira mu gihugu rwihishwa, ibyo byose bikaba bibangamiye ku buryo bitaziguye umutekano w’Igihugu cya Algeria, ku bw’ibyo kikaba gishyizeho, uburyo bukomeye cyane bwo kugenzura inzira zose zinjira muri Algeria, ndetse no kugenzura igihe abanjira mu gihugu bakimaramo”.
Muri iryo tangazo, Algeria yakomeje igira iti, “Igihugu cya Maroc gifatwa nk’aho ari cyo nyirabayazana w’umubano utameze neza muri ibi bihe hagati y’ibihugu byombi, kubera ibikorwa byayo bigaragaza urwango ifitiye Algeria”.
Muri Kanama 2021, nibwo Igihugu cya Algeria, cyari cyatangaje ko giciye umubano na Maroc mu bya dipolomasi, kubera ibikorwa by’ubugome bigaragaza urwango iyifitiye, muri ibyo bikorwa yavugaga, harimo kuba Maroc yarakoreshaga Porogaramu yo muri mudasobwa y’Abanya-Israel yitwa ‘Pegasus’ igamije gutata no kuneka abayobozi bakuru ba Algeria.
Gusa, za Ambasade zagumyeho hagati y’ibyo bihugu byombi ndetse ubu ngo hari n’abaturage babarirwa mu 40.000 b’Abanya-Maroc batuye muri Algeria.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|