Algeria igiye kujya ihemba abashomeri

Perezida w’igihugu cya Algeria, Abdelmadjid Tebboune, yatangaje ko Guverinoma igiye kuzashyiraho uburyo bwo gutunga abashomeri ibagenera umushahara, mu gihe igihugu kikiri guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’akazi.

Perezida wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune
Perezida wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune

Perezida Tebboune yabwiye abanyamakuru ko abazajya bahembwa ari abashomeri bari hagati y’imyaka 19 na 40, ndetse bikazatangira gushyirwa mu bikorwa muri Werurwe uyu mwaka wa 2022.

Ibyo byiciro bizemererwa kwishyurwa, umuntu umwe azajya ahabwa Amadorali ya Amerika 100, ni ukuvuga asaga gato ibihumbi ijana by’Amafaranga y’u Rwanda (100,000Frw).

Ayo mafaranga bazajya bayahabwa buri kwezi, ndetse banishyurirwe ubwisungane mu kwivuza kugeza babonye akazi, nk’uko byatangajwe na BBC dukesha iyi nkuru.

Perezida Tebboune ubwo yatangazaga ibyo, yavuze ko Algeria ari cyo gihugu cya mbere kitari ku mugabane w’u Burayi, kigiye gutangiza uburyo bwo gufasha abashomeri.

Yongeyeho kandi ko kugeza ubu, mu gihugu cye habarirwa abashomeri barenga 600,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka