Alexei Zimin wanenze intambara Putin yashoje muri Ukraine yasanzwe yapfiriye mu cyumba cya Hotel
Alexei Zimin, icyamamare mu bijyanye no guteka (Chef cuisinier), wanyuzaga ikiganiro kuri Televiziyo y’u Burusiya, ariko akaba yaragaragaje ku buryo bweruye ko adashyigikiye intambara Perezida Putin w’u Burusiya yashoje muri Ukraine, yasanzwe yapfiriye mu cyumba cya Hotel i Belgrade muri Serbia.
![Alexei Zimin wanenze intambara Putin yashoje muri Ukraine yasanzwe yapfiriye mu cyumba cya Hotel Alexei Zimin wanenze intambara Putin yashoje muri Ukraine yasanzwe yapfiriye mu cyumba cya Hotel](IMG/png/icyamamare_mu_by_ubutetsi_mu_burusiya.jpg.png)
Alexei Zimin, w’imyaka 52 y’amavuko, yari afite Resitora nini ayobora muri Mujyi wa Londres mu Bwongereza, yatangaje ku buryo bweruye ko adashyigikiye na gato intambara u Burusiya buyobowe na Perezida Putin bwashoje kuri Ukraine, ubu akaba yari amaze imyaka mike ari mu buhungiro mu Bwongereza.
Nyuma yo kugaragaza ko adashyigikiye iyo ntambara Perezida Putin yashoje muri Ukraine, ikiganiro cye kijyanye n’ubutetsi, cyahise gihagarikwa kuri televiziyo y’u Burusiya ya NTV.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Alexei Zimin yamaganye iyo ntambara. Yagize ati, “Nimuhagarike intambara. Nimureke abasirikare batahe iwabo. Intambara ntabwo ari umukino”.
Alexei Zimin kandi yavuzweho kuba yagiraga uruhare mu bikorwa byo gufasha impunzi z’Abanya-Ukraine, kuko abinyijije muri Croix-Rouge, yatangaga ibyo kurya ategurira muri iyo Resitora ye yo mu Bwongereza, bikajyanwa gufasha izo mpunzi zibikeneye.
Alexei Zimin yapfuye yari yagiye muri Serbia, kumurika igitabo cye gishya. Itangazamakuru ryo mu Burusiya rikaba ryatangaje ko yasanzwe yapfiriye mu cyumba cya Hotel aho muri Serbia.
Ubuyobozi bwo muri Serbia, bwatangaje ko nta kintu bukeka cyaba cyamwishe, ariko bwemeje ko hagomba gukorwa isuzuma ryo kwa muganga kugira ngo hamenyakane niba hari icyaba cyamuhumanyije cyangwa se ikindi cyamwishe.
Ikinyamakuru 7 sur 7 cyatangaje ko, Katerina Ternovskaya, wafatanyaga na Zimin ibya Resitora, yavuze ko abantu bose bakoranaga, batunguwe bakimenya iyo nkuru.
Yagize ati, “Inshuro ya nyuma tumubona, yari arimo aseka, ubona yishimye. Kuri twe, Alexei ntiyari umuntu dukorana gusa, ahubwo yari inshuti. Nk’abakora muri Resitora ya Zima, twese turashima uko abantu bakomeje kwifatanya n’umuryango wa Alexei no kubabarana nawo”.
Ohereza igitekerezo
|