Alexei Navalny apfuye u Burusiya bwahura n’ibibazo - Joe Biden

Alexei Navalny utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Vladimir Putin yajyanywe mu bitaro by’imfungwa, nyuma y’aho abaganga be bavuze ko ubuzima bwe butameze neza, kandi ko igihe cyose umutima we ushobora guhagarara, Perezida Joe Biden wa Amerika akavuga ko Navalny aramutse apfuye u Burusiya bwahura n’ibibazo.

Navalny yajyanywe mu bitaro by'imfungwa
Navalny yajyanywe mu bitaro by’imfungwa

Navalny, amaze ibyumweru 3 yiyicisha inzara aho afungiye. Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, yatangaje ko anywa amazi gusa, ibyo ngo yabikoze kugira ngo amenyekanishe iyicarubozo akorerwa muri gereza, kuko atemererwa kubonana n’abaganga be kandi afite uburwayi bukomeye bw’umutima, impyiko n’umugongo.

Ubwo burwayi ngo bwaturutse ku burozi yahawe, bikekwa ko yarozwe na Leta y’u Burusiya. Avuga kandi ko yahohotewe ubwo ubuyobozi bwa gereza bwageragezaga kumuha ibiryo ku gahato, kugira ngo atagaragaza akarengane ke.

Ubuyobozi bw’amagereza mu Burusiya, bwatangaje ko Navalny ameze neza, kuko ngo yahawe abaganga bakurikirana ubuzima bwe muri gereza.

Ibihugu by’I Burayi birimo u Budage, u Bufaransa ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi, byasabye ko Navalny yakwitabwaho akavurwa uko bikwiye n’abaganga bizewe ndetse, bisaba ko yarekurwa nk’uko byatangajwe na France 24.

Navalny yafashwe akekwaho kwigwizaho imitungo
Navalny yafashwe akekwaho kwigwizaho imitungo

Ku cyumweru, Joe Biden, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko ibyo Putin ariho akorera Navalny ari ihohoterwa rikabije, kandi ko naramuka apfuye, u Burusiya bwahura n’ibibazo bikomeye.

Dimitri Peskov, umuvugizi wa Leta y’u Burusiya, yavuze ko ibivugwa n’ibyo bihugu nta gaciro bigomba guhabwa, kuko ngo atari byo bibaha uburyo bafata abaturage babo.

Alexei Navalny, afunzwe ashinjwa kwigwizaho umutungo, akoresha nabi umutungo ugera kuri miliyoni 5 z’Amadorari ya Amerika, impano yahawe mu gushyigikira Fondasiyo ye igamije kurwanya ruswa mu Burusiya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubu ntawe uzongera gutega ijosi! Uburusiya burigenga ntawe ugomba kuvuga amabwiriza. Ntabwo umuntu azabwirizwa n’abandi uko ayobora urugo rwe !

Augustin yanditse ku itariki ya: 21-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka