Akurikiranyweho kwica umwana we kubera ko yanze umugabo bashakaga kumushyingira

Muri Tanzania ahitwa Kigoma mu Mudugudu wa Lufubu mu Karere ka Uvinja, umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko, biravugwa ko yishwe na se witwa Kulwa Juakali ufite imyaka 40 y’amavuko, ngo akaba yamwishe nyuma y’uko yanze gushakwa n’umugabo washakaga gutanga inkwano y’inka 13.

Ku wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Kigoma, James Manyama yavuze ko icyo gikorwa cy’ubwicanyi cyabaye ku itariki 10 Ugushyingo 2021, ubwo Kulwa, afatanyije n’abavandimwe be babiri, bakubise uwo mukobwa bakoresheje inkoni, nyuma bakaza kumukomeretsa mu mutwe, icyo gikomere cyo mu mutwe akaba ari cyo cyamuviriyemo urupfu.

Uwo Muyobozi wa Polisi yavuze ko ubu Polisi yafashe abantu batatu barimo ise w’uwo mukobwa wishwe, Sewabo mukuru witwa Shija Juakali ufite imyaka 44 y’amavuko ndetse na Sewabo muto witwa Majiba Juakali, ufite imyaka 29 y’amavuko.

Abo bose ngo bafashwe mu rwego rwo kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku rupfu rw’uwo mukobwa.

Yagize ati “Iperereza kuri iki kibazo rirakomeje, abakekwaho kuba baragize uruhare muri urwo rupfu, bazagezwa imbere y’urukiko kugira ngo bahanwe bijyanye n’ibyo amategeko ateganya, mu gihe ibijyanye n’iperereza byose bizaba byarangiye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mwana yaharaniye uburenganzira bwe bwo kudacuruzwa nk.inka arabizira...ibi babyita crime d.honneur aho umubyebyi yivanga mubizima bw.umwana akamugenera umukunzi parfois ukuze cyaneeee...byakwanga bikagenda gutya .biba mubihugu byose n
Ahantu hose hari nigihe biterwa n.imyemerere

Luc yanditse ku itariki ya: 14-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka