Akurikiranyweho kwica umuvandimwe we bashwaniye mu gikorwa cyo gushyingura mukuru wabo
Muri Kenya, ahitwa Malivini-Makindu, umugabo akurikiranyweho kwica umuvandimwe we, nyuma y’intonganya zikomeye zavutse mu gihe cyo gutegura igikorwa cyo gushyingura mukuru wabo wari wapfuye.

Polisi yo muri ako gace yatangiye iperereza kuri uwo mugabo bivugwa ko yishe umuvandimwe we, biturutse ku ntonganya zikomeye zaturutse ku mpamvu zitazwi kugeza ubu, ariko zabaye mu gihe umuryango warimo witegura gushyingura mukuru wabo.
Umuyobozi muri ako gace witwa Rosemary Kathuku, yatangaje ko byabaye ubwo umuryango w’abo bagabo bombi, wari uvuye ku buruhukiro bw’ibitaro kuzana umurambo wa nyakwigendera.
Ikinyamakuru The Citizen Digital, cyatangaje ko mu gihe bari mu myiteguro yo gushyingura, ari bwo abo bagabo bombi ngo batangiye gutongana cyane, ndetse bibyara imvururu. Abatangabuhamya bari bahari, bakaba bavuze ko nyuma y’uko intonganya zibaye nyinshi, uwo mugabo ukurikiranyweho kwica umuvandimwe we, yagiye agafata umuhoro agahita aza agatema umuvandimwe we agahita amwica.
Icyatumye abo bavandimwe batongana kugeza ubwo umwe atemye undi akamwica, ngo nticyahise kimenyekana, gusa Polisi yaritabjwe ihita ifata uwo mugabo wari umaze kwica umuvandimwe we, n’aho umurambo wa nyakwigendera ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Makindu, mu gihe umuhango wo gushyingura mukuru wabo wo wari ukomeje gukorwa.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwomunu yishe umuvandimwe kubera bagiye gushyingu
konumva imiryango yacitse ukica umuva ndimwe urino gushyi ngura undi nikibazo gikomeye cyane
Isi yashaje byose byarahanuwe nicyogihe birigusohora