Akomeje gusoma Misa n’ubwo ari mu byuma bimufasha guhumeka

Padiri Marlon Mucio wo mu gihugu cya Brezil, urembeye mu bitaro aho arwaye indwara idasanzwe, akomeje gutura igitambo cya Misa mu gihe ari mu byuma bimufasha guhumeka.

Padiri Marlon Mucio
Padiri Marlon Mucio

Uwo mupadiri w’imyaka 47 umaze imyaka irenga 20 muri uwo murimo, akaba amaze imyaka itatu mu burwayi budasanzwe bumubuza guhumeka, hakomeje kwitabazwa imashini imwongerera umwuka.

N’ubwo ubwo burwayi bumutera n’ububabare bukabije, ntibumubuza gusomera abaturage Misa, aho aryamye ku gitanda cy’ibitaro.

Mu magambo uwo mupadiri akunze kuvuga, agira ati “Uyu munsi, ntabwo mpangayikishijwe n’uburwayi bwanjye ndetse no kuba nabukira, ikimpangayikishije mbere y’ibindi, ni ugutanga ubufasha bwanjye hakavumburwa icyakiza iyi ndwara kuri buri wese”.

Arongera ati “Aho ndi kuri iki gitanda mfite uburibwe bukabije, ariko ndatanga icyizere ku Isi, binyuze mu bitabo, ku mbuga nkoranyambaga no mu kazi k’iyogezabutumwa mu gufasha abantu. Ndiyumvamo ko ububabare mfite ari bwo buryo bwanjye mu gufasha Isi gukira no gutagatifuza umubare munini w’abayituye”.

Muri ubwo burwayi, imbaga y’abaturage ikomeje kumusura, aho batangazwa n’aho ari gukura imbaraga zo kubaturira igitambo cya Misa mu bubabare afite, bakaba bakomeje kumusengera ngo akire ubwo burwayi, banamusabira imigisha ituruka ku Mana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi ni inkuru itangaje.Arifuza ko indwara no kubabara bivaho.Indwara ibabaza cyane,ni Cancer.Amaherezo azaba ayahe?Ndasaba uyu padiri kwibuka ko dutegereje isi nshya izaba paradizo.Niyo dusoma muli petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Nibwo indwara n’urupfu bizavaho burundu.Iyo paradizo izaturwaho gusa n’abantu birinda gukora ibyo imana itubuza.It is a matter of time.Misa yo ntacyo yamarira abantu.

gatera yanditse ku itariki ya: 15-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka