Aka ni akaga kagwiriye u Burayi: Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, abinyujije kuri Twitter, yavuze ko ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine ari akaga kagwiriye umugabane w’u Burayi.

Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Boris Johnson
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson

Mu masaha yashize, Boris yari yavuze ko aza kugira icyo abwira abaturage b’igihugu cye, hanyuma ku mugoroba akaza kuganira na bagenzi be bo mu itsinda rya G7, rihuriyemo ibihugu bikize kurusha ibindi ku isi.

Boris Johnson kandi yavuze ko agiye gutumiza inama y’ikitaraganya ya OTAN / NATO (ingabo zishyize hamwe ku mugabane w’u Burayi), kugira ngo baganire bidatinze ku kibazo cy’u Burusiya na Ukraine.

Hagati aho Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, amaze gutangaza ko acanye umubano n’u Burusiya, ndetse akaba yavuze ko agiye guha intwaro umuturage wese ubyifuza kugira ngo barengere ubusugire bw’igihugu.

Mu minsi ishize, ubwo ibintu byatangiraga kumera nabi hagati y’u Burusiya na Ukraine, hagaragaye amashusho y’abanya Ukraine b’abasivili barimo guhabwa imyitozo y’ibanze ya gisirikare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka